Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb.Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yavuze ko umubano wu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukomeje gutera imbere, ashimangira ko ibice byiza kurushaho by’ubu bufatanye bikiri imbere.
Yabigarutseho ku wa Kane tariki 04 Kamena 2026 ubwo yifatanyaga na Ambasade ya Amerika mu Rwanda mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 ishize Amerika ibonye ubwigenge.
Ibi birori byahuje abayobozi batandukanye, abadipolomate n’inshuti z’ibihugu byombi.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibyo birori, Nduhungirehe yashimye ubufatanye bumaze imyaka myinshi hagati y’u Rwanda na Amerika, avuga ko bwagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ibihugu byombi mu nzego zirimo uburezi, ubuzima, ubucuruzi n’iterambere muri rusange.
Yagize ati: “Mu gihe tureba ahazaza, biragaragara ko ibice byiza kurushaho by’umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikiri imbere kandi bikomeje kwandikwa. Amahirwe ari imbere yacu ni menshi kandi afite akamaro kanini. Dufatanyije, dushobora gukomeza kubaka ubufatanye buzana inyungu zirambye ku bihugu byacu no ku baturage babyo.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda ruzakomeza gukorana bya hafi na Amerika mu rwego rwo guteza imbere inyungu rusange no kurushaho gushimangira umubano mwiza ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n’iterambere.
Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X rwa Minisiteri y’Ububanyi n’ Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga ( MINAFFET ), Ibi birori byabaye umwanya wo kuzirikana amateka y’Amerika no kugaragaza intambwe igihugu cyagezeho mu myaka 250 ishize, ndetse no kurebera hamwe amahirwe mashya yo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abitabiriye uwo muhango bagaragaje ko umubano hagati y’ibihugu byombi ukomeje gutanga umusaruro mu nzego zitandukanye, kandi ko hari icyizere cy’uko uzakomeza gukura no gutanga inyungu ku baturage b’ibihugu byombi.
U Rwanda na Leta zunze Ubumwe za Amerika ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza aho Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zisanzwe zishyigikira iterambere ry’u Rwanda mu bijyanye n’ubuzima, uburezi, ubukungu no guteza imbere imiryango itegamiye kuri Leta n’ibindi.
U Rwanda na Leta zunze Ubumwe za Amerika kandi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ikirere, yashyizweho umukono mu mpera za 2022.


Umwanditsi: Paul Ushindi Balozi
