Muhanga: Bamwe mu bacuruzi barinubira ubukode buhanitse mu isoko rya Nyabisindu

Bamwe mu bacuruzi bato bakorera mu isoko rishya rya Nyabisindu riherereye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, barinubira ibiciro by’ubukode bihanitse nyuma y’uko rivuguruwe.

Isoko rya Nyabisindu ryari risanzwe rikoreramo abacuruzi bato ariko bikaba byarakorwaga mu kajagari kuko ryari rishaje, ariko riza gutangira kuvugururwa muri Gashyantare 2025, ryuzura muri Werurwe 2026.

Uwera Marie Grace ucururiza mu gice cy’imboga n’imbuto, avuga ko iseta yahoze yishyurwa amafaranga y’u Rwanda 5,000 ku kwezi, ariko ubu bakaba basigaye basabwa 1500.

Yagize ati: “Mba ndi gukoresha igishoro kitarenze ibihumbi bitanu ariko ngasabwa kwishyura ibihumbi 15 by’ubukode ku kwezi, ugasanga ni bintu bingora cyane kuyabona”.

Mugabo Claude ukorera mu gice cy’imiryango minini, avuga ko bishyura ibihumbi 350 mu gihe mbere basabwaga amafaranga macye ku buryo kubona inyungu bigoye ukurikije igishoro gito bakoresha.

Mugabo yagize ati “Iki kibazo cyatumye abacuruzi benshi bajya gukorera ku mihanda.”  

Umwe mu bacururiza mu muhanda utashatse ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko bahisemo gukorera mu muhanda kuko badafite ubushobozi bwo kwishyura ibibanza byo mu isoko.

Ati: “Kuba ducururiza hano, ntabwo ari uguhangana na leta, ahubwo ni uko ari ho hahwanye n’amikoro yacu. Sinaba mfite igishoro cy’ibihumbi bitanu ngo nge kwishyura ikibanza cy’ibihumbi 15. ubuyobozi bwatubwiye ko bwatwubakiye isoko ariko tuhageze dusanga rirenze ubushobozi bwacu”.

Aba bacuruzi bose bahuriza ku gusaba ko ibiciro byagabanywa kuko bavuga ko bigoye kwishyura ubukode, imisoro, no kwishyura aho bakorera mu gihe ibi biciro byaba bitagabanyijwe, bagasaba ko Leta yazirikana ubushobozi bwabo buciriritse.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Eric Bizimana yavuze ko Leta itubaka ibikorwaremezo ngo ibitangire ubuntu, ahubwo ko biba bigomba kubyara inyungu mu buryo bwubahirije amategeko.

Yagize ati: “Ntabwo Leta yubaka ibikorwaremezo kugira ngo ibitangire ubuntu, ahubwo icyo ifasha abaturage, ishingira ku itegeko rya Leta rigenga amasoko, igashyiraho umwanya wo gupiganira imyanya muri iryo soko no gushyiraho ibiciro”.

Asaba kandi abacuruzi gukurikiza amategeko agenga amasoko, bagapiganira imyanya isigaye kandi bakareka gukorera mu muhanda kuko bihungabanya umutekano.

Iri soko rya Nyabisindu ryafunguwe hagamijwe gukura ubucuruzi buciriritse mu kajagari, ariko kugeza ubu haracyarimo icyuho hagati y’ibyo Leta itegereje ku bacuruzi n’ibyo abo bacuruzi bavuga ko bafitiye ubushobozi.

Umwanditsi: Nsanzimana Adolphe