Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice avuga ko mu gihe ababyeyi bose bakwita ku nshingano zabo, kurwanya igwingira n’imirire mibi bishoboka mu ntara ayoboye.
Guverineri Kayitesi avuga ko muri iyi ntara bari mu bukangurambaga bwo kwibutsa ababyeyi inshingano zabo kuko aribo bakwiye kugira uruhare rwa mbere mu kurwanya igwingira mu bana.
Ati: “Mu turere tw’Intara y’Amajyepfo kurwanya igwingira n’imirire mibi birashoboka cyane abantu bakoreye hamwe bagafatanya. Rero twifuza ko buri wese amenya uruhare rwe kandi tukamenya ko twifuza kubaka Umunyarwanda muzima ufite ubuzima bwiza.”
Akomeza agira ati “Icyo dusaba Umubyeyi ni ukongera kwibuka inshingano ze kuko nubwo umwana ari uw’igihugu, ariko bwa mbere na mbere ni uw’umubyeyi. Rero turacyakomeje ubukangurambaga bwo kwibutsa ababyeyi inshingano tunashyira imbaraga mu bikoni by’umudugudu no mu marerero kuko aho hose baba bahari kandi bafite igihe gihagije cyo kurera umwana no kumuha uburere buboneye, bagikoreshe neza.”
Ibyo kuba kurwanya igwingira mu turere tw’Intara y’Amajyepfo bishoboka, bijyana n’imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), kuko igaragaza ko igwingira ryagiye rigabanuka muri iyi ntara kuva mu mwaka wa 2015.
Muri 2015, imibare yagaragaza ko abana 4 mu 10 bari bafite ikibazo cy’igwingira. Iyi mibare yaje kubaganuka muri 2020 kuko abana 2 mu 10 aribo bagaragarwagaho n’ikibazo cy’igwingira.
Muri uyu mwaka wa 2024, Akarere ka Nyamagabe kaje ku mwanya wa mbere mu kugabanya igipimo cy’igwingira n’imirire mibi kuko karigabanyije ku kigero cya 18%. Nyamagabe yakurikiwe na Karongi yagabanyije igwingira ku kigero cya 17% mu gihe Kamonyi yaje ku mwanya wa Gatatu n’ikigero cya 15%.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buvuga ko ibi byafashijwe n’Ubukangurambaga n’inyigisho z’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’iz’ubuzima.
Bamwe mu babyeyi bahamya ibi ndetse bakagaragaza ko bishimira uruhare rw’inzego z’ibanze mu gushishikariza ababyeyi kwita ku bana babo.
Uwimana Odette utuye mu Kagari ka Gihinga avuga ko atari azi uko yarwanya igwingira mu bushobozi bucye afite ariko “ubu nasobanukiwe kandi abana banjye bameze neza.”
Ati: “Ntabwo nari nzi ko mu bushobozi bucye nakwita ku mwana wanjye akivuka, nashoboraga guhita mushyira ku mata, ariko banyigishije kumwitaho mu minsi 1000 ya mbere, kumuha ibere mu mezi 6 ya mbere ntamuvangiye no kumuha indyo yuzuye yiganjemo ibikomoka ku matungo. Ibyo byose byatumye abana bacu bamera neza n’imyumvire yacu irazamuka ugereranyije n’uko byahoze.”
Mukandayisenga Florence na we avuga ko inzego z’ubuyobozi n’iz’ubuzima zitaye ku babyeyi cyane ku buryo biri mu byagabanyije igwingira mu bana.
Akomeza kandi agira inama ababyeyi bafite ingeso yo guharira abana abakozi babo gusa ko atari byiza kuko umwana ashobora kuhagirira ibibazo bityo Umubyeyi akwiye kumuhora hafi.