Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yakomereje ubukangurambaga bwo gukumira ibyaha mu Murenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye, iganiriza abakora mu ibagiro rya Matyazo ku ruhare rwabo mu kurwanya ubujura bw’amatungo.
Ubu bukangurambaga bwo kuwa 27 Gicurasi 2026, bwagarutse ku kamaro ko kugenzura inkomoko y’amatungo ajyanwa kubagwa, hagamijwe gukumira abajura bayiba bakayagurisha.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko abafite aho bahurira n’ubucuruzi bw’amatungo bafite uruhare rukomeye mu gukumira ibi byaha.
Yagize ati: “Abakora mu mabagiro bafite uruhare runini mu gukumira ibyaha by’ubujura bw’amatungo. Kugenzura ibyangombwa by’amatungo mbere yo kuyabaga ni imwe mu nzira zikomeye zo kurwanya ibyo byaha”.
CIP Kamanzi yakomeje asaba ababaga kujya bagenzura ko amatungo babaga afite ibyangombwa byuzuye birimo aho yaturutse, amazina ya beneyo, n’icyemezo cy’ubuyobozi bw’aho yaturutse.
Nsabimana Theoneste, umwe mu bakorera muri iri bagiro yavuze ko ubu bufatanye buri gutanga umusaruro ugaragara, kuko ubu batakibaga amatungo adafite ibyangombwa biyaranga.
Ati: “ubu ntitwabaga itungo tutazi neza nyiraryo binyuze mu byangombwa rigomba kuba rifite, mu rwego rwo gukumira abayiba bakayiyitirira”.
Nsabimana yakomeje avuga ko kuba Polisi ibegera ikabaganiriza, bibafasha kumva neza inshingano bafite mu gukumira ibyaha no kurengera abaturage.
Umworozi muri uyu murenge witwa Nyirakamana Devotha, yagaragaje ko ubu buryo bwakomye mu nkokora abajura bibaga amatungo bakayagurisha bayiyitirira.
Ati: “Hari igihe umuntu yazanaga ihene cyangwa inka yibye, akayigurisha bakayibaga ariko ubu kuko utayizana nta byangombwa ifite ngo bayibage, biragoye ko hari umujura wakwiba itungo akarizana hano”.
Akomeza agira ati: “kubera ubufatanye buri hagati y’abaturage, Polisi n’abakora mu mabagiro, abibaga amatungo bayahajyana barikanze.”
Abakora mu ibagiro rya Matyazo banibukijwe kurangwa n’isiku
Umuvugizi wa Polisi yaboneyeho no kwibutsa abakora muri iri bagiro kuzirikana isuku ihagije aho bakorera no kwirinda kubaga amatungo atabanje gupimwa indwara, mu rwego rwo kurengera ubuzima n’ubuziranenge bw’ibyo abaturage barya.
Yagize ati: “Abakora mu ibagiro mufite inshingano zo kwita ku isuku, haba aho mukorera, no ku buzima bw’amatungo mubaga kugira ngo mujye muha abaturage ibiribwa bitabagiraho ingaruka mbi”.
Ibi bikorwa biri mu murongo wa Polisi y’u Rwanda wo kwegera abaturage, gushimangira ko umutekano ari inshingano za buri wese, no kubashishikariza gukorera mu mucyo kugira ngo habungwabungwe umutekano urambye n’ituze.

Umwanditsi: Cyiza Theogene
