Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kutayobywa n’abaharabika u Rwanda bashaka amaramuko

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kwirinda kuyobywa n’abantu bafite umugambi wo guharabika igihugu no gukwirakwiza amakuru agamije kugisenya, ashimangira ko urubyiruko rugomba kuba umusingi wo kurinda ubumwe, amahoro n’iterambere igihugu kimaze kugeraho.

Yabitangaje ku wa 30 Gicurasi 2026 mu Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe Igihango cy’Urungano, ryahuje urubyiruko ruturutse hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kuzirikana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuganira ku ruhare rw’abato mu kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza.

Mu butumwa bwe, Madamu Jeannette Kagame yibukije urubyiruko ko gusigasira amateka no kuyigiraho ari ingenzi kugira ngo igihugu kitazongera kugwa mu mahano cyanyuzemo.

Yagize ati: “Mu mvugo z’abato njya numva mwibaza muti ‘ni gute twisanze aha hantu?’ Ndagira ngo munongere kwibaza muti ‘ni gute twava aha hantu?’ Ni gute abakibona mu ndorerwamo y’amoko bava i buzimu bakajya i buntu?”

Yasobanuye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yaturutse ku ngengabitekerezo mbi yubakiwe ku macakubiri yasizwe n’ubukoloni, asaba urubyiruko guharanira kuba igisubizo aho kuba ikibazo.

Madamu Jeannette Kagame yanagarutse ku bikorwa by’abakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no guharabika u Rwanda bari hanze yarwo, avuga ko urubyiruko rudakwiye kugwa mu mutego wabo.

Yagize ati: “Mwebwe muzi u Rwanda rwiza batamenye, bishoboka bite ko umuntu yakwemeza ko ibi byiza byose ari ibyo bababeshya? Kandi mukabibwirwa na ba mutima muke batanahaheruka biyemeje kuba ba mpemuke ndamuke batunzwe no guhagarabika abayobozi bacu.”

Yibukije urubyiruko ko amahoro, umutekano n’iterambere igihugu gifite uyu munsi byagezweho ku bwitange bw’abarwaniye igihugu, abasaba gukomeza kubisigasira no kubyubakiraho amateka mashya.

Yagize ati: “Mufite byinshi byo guheraho mukubaka amateka azagena imibereho y’u Rwanda n’Abanyarwanda itajegajega.”

Mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, , yasobanuye uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe binyuze mu kubiba urwango no kubaka ingengabitekerezo mbi.

Yavuze ko urubyiruko rugomba gusobanukirwa neza amateka y’u Rwanda kugira ngo rubashe gutandukanya ubuyobozi bwashyize imbere ivangura n’ubuyobozi bwubakiye ku bumwe n’ubwiyunge.

Ati: “Urubyiruko bizabafasha kurinda ibyagezweho no gukomerezaho ikivi cyanyu. Nimukomere ku muheto wo kubaka u Rwanda rwa twese.”

Mu batanze ibiganiro kandi harimo , wasangije urubyiruko urugendo rwe nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko ubuzima yanyuzemo bwatumye yiyemeza gukorera igihugu binyuze mu Gisirikare, agaragaza ko kurinda ibyagezweho bisaba urubyiruko rufite ikinyabupfura, indangagaciro n’umurava.

Ati: “Igihe tudafite ikinyabupfura twazasanga n’ibyagezweho tubisenye cyangwa tukareka ababisenya bakabisenya. Birasaba ko urubyiruko rufata inshingano.”

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yashimangiye ko urubyiruko rugomba guharanira kurwanya abagoreka amateka y’u Rwanda rwifashishije ukuri n’ubumenyi.

Iri huriro ryasize urubyiruko rusabwe gukomeza kwiga amateka y’igihugu, gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi no kugira uruhare rugaragara mu kubungabunga ubumwe, amahoro n’iterambere igihugu kimaze kugeraho.

Madamu Jeannette Kagame yasoje asaba urubyiruko gukomeza gukunda igihugu no kukirinda, yibutsa ko u Rwanda ari umurage rusangiye n’abarubanjirije ndetse n’abazarukomokaho.

Ati: “Mujye muzirikana ko u Rwanda dufite ari uru nta rundi kandi nta heza haruta iwabo w’umuntu.

Madamu Jeannette Kagame ageza ubu butumwa ku rubyiruko rwitabiriye Ihuriro ry’Igihango cy’Urungano, yarusaba kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda no kwirinda abaharabika u Rwanda.