Ibikubiye mu mushinga wa miliyari 30 Frw wo kuzamura imijyi yunganira Kigali

Tariki ya 18 Ukuboza 2024, Guverinoma yashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda na Banki y’Ubudage itsura amajyambere (KfW).

Iyi nkunga ni iyo kwifashishwa mu mushinga wo guteza imbere imijyi yunganira Kigali binyuze mu bisubizo bishingiye ku bidukikije.

Uyu mushinga wiswe “Green and Gender-Sensitive Public Spaces” biteganijwe ko uzashyirwa mu bikorwa binyuze mu gutera ibiti ndetse no kudafunga ubutaka, mu rwego rwo gukemura ibibazo byo mu mijyi bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere nk’inkangu n’ubushyuhe.

Nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda (REMA), ari nacyo kigo gishinzwe gushyira mu bikorwa uyu mushinga, Imijyi ya Rusizi, Rwamagana, Nyagatare, Muhanga, na Huye niyo yashyizwe ku rutonde nk’abagenerwabikorwa ba mbere.

Umuyobozi mukuru wa REMA, Juliet Kabera, yatangarije ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru uko hatoranyijwe aho uyu mushinga uzakorera:

Yagize ati “Kuri buri mujyi, twagaragaje ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, twagaragaje imijyi ishobora guhura n’ibibazo byinshi ndetse tunagaragaza ahantu heza ho gushora imari.”

Kabera yashimangiye ko uwo mushinga mu byo ugamije, ari ugukomeza ubushobozi bw’imijyi yo mu Rwanda mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ariko no guteza imbere urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’uburinganire.

Umushinga uzakora ute?

Nk’uko byatangajwe na REMA, imihindagurikire y’ibihe itera byago. Iki kigo cyagaragaje ko ibyago by’ingenzi muri iyi mijyi itanu birimo ubushyuhe, imyuzure iterwa n’imvura, imyuzure iterwa n’imigezi, ndetse n’inkangu cyangwa isuri.

Izindi ngaruka zishobora guturuka ku byago zirimo ingaruka z’ubuzima, gutakaza cyangwa kwangiza imibereho kimwe n’ibikorwa remezo bikomeye hamwe n’imiryango itishoboye yibasiwe cyane.

Ibindi byago bishingiye ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe byavuzwe, birimo; ingaruka ku buzima, kubura ubuzima cyangwa gukomereka, kimwe no kwangirika kw’ibikorwa remezo.

Imijyi yunganira Kigali iracyari “mito cyane” ugereranije n’indi mijyi yo mu karere, kandi nayo iracyari mu rugendo rwo gutera imbere gahoro gahoro.

Icyakora, nubwo iterambere ryihuse rya Kigali rigira ingaruka nziza ku bukungu bw’igihugu, ubusumbane butera impungenge mu bijyanye n’imicungire y’abimukira, gukura k’umujyi n’imijyi ikikije Kigali, ndetse no mu buryo bwo guhuza igihugu.

Imibare yatanzwe na Banki y’Isi yerekana ko, muri 2050, biteganijwe ko abantu bagera kuri 75% by’abatuye isi bazaba batuye mu mijyi, bityo ko hakenewe igenamigambi rirambye ry’imijyi kandi mu buryo bwihutirwa.

Abahanga mu by’imijyi bavuga ko ibi bisobanura ko hakenewe kugabanya cyane ikoreshwa ry’ingufu n’umutungo, kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, no gutegura ahantu h’imijyi hitaruye aho hose, hategurwa kandi kuba ahantu hifuzwa kandi habasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Uburyo imijyi itanu yatoranijwe

Amakuru aturuka muri REMA avuga ko imijyi itanu yatoranijwe bitewe n’ubushobozi bwayo bwo gukura vuba ugereranije n’indi mijyi.

REMA igaragaza ko imijyi imwe n’imwe yatoranyijwe kubera ko iri hafi ya Kigali. Ikindi cyasuzumwe ni uruhare iyo mijyi igira mu izamuka ry’ubukungu.

Mu myaka icumi ishize, u Rwanda rwagize ubwiyongere bw’abaturage buri mwaka bwa 2.3 ku ijana, bituma abaturage bagera kuri miliyoni 13.2 muri 2022.

Biteganijwe ko iyi mibare izikuba hafi kabiri muri 2050, aho ubucucike bw’abaturage buzagera ku bantu 900 kuri kilometero kare.

Biteganijwe kandi ko igipimo cy’imijyi kizava kuri 28% muri 2022 kigere kuri 66% muri 2050, hamwe n’icyerekezo cy’igihugu cyo kugera ku baturage 70% mu mijyi muri 2050.

Ubwiyongera bw’abantu muri ibi bice bigendana n’inzitizi zirimo amacumbi ahenze, igenamigambi rirambye kandi rishingiye ku mijyi, ndetse no guhangana n’ubusumbane mu by’ubukungu n’imibereho.

REMA itangaza ko umugambi ari ukuvugurura imiturire kugira ngo ibe myiza, ahantu hatange uburyo bwo kubaho bwiza, haboneke imirimo itari iyo mu buhinzi ndetse no gutanga amazu ahendutse, mu gihe hashimangirwa imikoranire y’imibereho n’ibidukikije kugira ngo hatezwe imbere imijyi yo mu cyiciro cya kabiri ishobora guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads