Abantu babiri bamaze gupfa mu gihe abandi benshi bakomerekeye mu gikorwa bikekwa ko ari igitero cy’iterabwoba cyabereye mu Isoko ry’Iminsi mikuru mu Budage, mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Ukuboza 2024.
Bivugwa ko mu bakomeretse, 15 aribo bakomeretse bikomeye ndetse ibitaro bikaba byiteguye kwakira abandi.

Ibiro ntaramakuru Dpa byatangaje ko uwari utwaye iyo modoka yagonze abantu, yamaze gutabwa muri yombi nyuma y’iki gikorwa cyabereye mu burasirazuba bw’Umujyi wa Magdeburg.

Umuvugizi w’Umujyi yavuze ko ibimenyetso by’ibanze bigaragaza ko iki gikorwa cyari kigambiriwe.
Bitewe n’uko bikekwa ko hari ibisasu biri mu modoka y’ukekwaho gukora iki gikorwa, polisi yamaze gufunga ako gace.
Televiziyo y’igihugu (MDR) yatangaje ko ukekwaho iki gikorwa ari umuganga ukomoka muri Arabiya Sawudite, nk’uko byatangajwe na Guverineri w’intara Reiner Haseloff.

Itangazamakuru ryo mu Budage rivuga ko uwo muganga afite imyaka 50, kandi ko atari asanzwe azwi n’inzego zishinzwe Umutekano.

N’ubwo Haseloff yemeje ko hapfuye abantu 2, Ikinyamakuru Bild cyo mu Budage cyari cyatangaje ko hapfuye abantu nibura 11.

Shanseliye w’Ubudage, Olaf Scholz yihanganishije imiryango y’ababuze ababo n’abafite ababo bakomerekeye muri iki gitero.

Isoko ryo ryahise rifungwa, mu gihe polisi yatangije iperereza rikomeye n’ubwo itaremeza neza niba ari igitero cy’iterabwoba.

Ubudage buheruka kuberamo igitero cy’iterabwoba muri ku wa 19 Ukuboza 2016, ubwo umwiyahuzi yagongaga imodoka mu bantu bari ku isoko bagura iby’iminsi mikuru i Berlin. Icyo gihe abantu 13 barapfuye abandi benshi barakomereka.

Umujyi wa Magdeburg, uherereye mu burengerazuba bwa Berlin, ni umurwa mukuru w’intara ya Saxony-Anhalt kandi utuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 240,000.