Abarenga 1,700 barahungabanye mu Cyumweru cy’Icyunamo – RBC

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), cyatangaje ko mu Cyumweru cy’Icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyatangiye ku wa 7 Mata kigasozwa ku wa 13 Mata 2026, yakiriye abantu 1,739 bagize ihungabana rishingiye ku mateka ya Jenoside.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr. Gishoma Darius, yavuze ko abenshi mu bagize ihungabana bafashirijwe aho ibikorwa byo kwibuka byabereye, bahita bitabwaho n’abaganga n’abajyanama b’ubuzima bwo mu mutwe. Gusa, hari abageze ku rwego rusaba ubuvuzi bwimbitse.

Yagize ati: “Abagera kuri 24% byabaye ngombwa ko boherezwa mu bitaro kugira ngo bitabweho mu buryo bwihariye.”

Imibare igaragaza ko Umujyi wa Kigali ari wo wagaragayemo umubare munini w’abahungabanye, bangana na 577 bingana na 27.4%. Ukurikirwa n’Intara y’Amajyepfo ifite 421 (24%), Intara y’Uburasirazuba ifite 395 (22.7%), Intara y’Uburengerazuba ifite 363 (20.8%), mu gihe Intara y’Amajyaruguru ifite 83 (4.7%).

RBC yibukije ko mu mwaka wa 2025, mu gihe cya Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu 4,192 bahungabanye. Muri bo, 2,666 bahungabaniye ahabereye ibikorwa byo kwibuka, mu gihe abandi 1,526 bahungabaniye mu ngo zabo bakajyanwa kuvuzwa.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru mbere y’icyumweru cy’icyunamo, Dr. Gishoma yagaragaje ko ihungabana ritagarukira ku barokotse Jenoside gusa, ahubwo rigaragara no ku bantu bavutse nyuma yayo.

Imibare igaragaza ko 90% by’abahungabanye ari abakuze, mu gihe 10% ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30 rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

RBC ikomeza gusaba Abanyarwanda kwegera abahanga mu buzima bwo mu mutwe no gufashanya muri ibi bihe byo Kwibuka, hagamijwe kugabanya ingaruka z’ihungabana no gukomeza kubaka ubuzima bwiza bw’abaturage.