Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2026, hatangiye kubahirizwa ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda, aho lisansi yazamutse ku kigero cyo hejuru , mu gihe igiciro cya mazutu cyagumye uko cyari gisanzwe.
Nk’uko byatangajwe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ku wa 16 Mata 2026, ibi biciro bishya byatangiye gushyirwa mu bikorwa saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Aho Litiro ya lisansi yashyizwe ku mafaranga 2,938 Frw, ivuye kuri 2,303 Frw, bivuze ko yiyongereyeho 635 Frw, mu gihe mazutu izakomeza kugurishwa kuri 2,205 Frw kuri litiro.
RURA ivuga ko iri zamuka rishingiye ku mpinduka ziturutse ku isoko mpuzamahanga, ndetse n’imisoro ikurikizwa imbere mu gihugu.
Yagize iti: “Ihinduka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli rishingiye ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga ndetse n’imisoro irimo n’umusoro ku nyongeragaciro (VAT).”
Uru rwego rugaragaza ko Leta ikomeje gushyiraho ingamba zigamije kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro ku baturage, by’umwihariko binyuze mu kugenzura uko iri genamigambi rishyirwa mu bikorwa.
RURA yagize iti: “Leta ikomeje gushyiraho ingamba zigamije kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro ku baturage, harimo no kugenzura uko ibikomoka kuri peteroli bigurishwa imbere mu gihugu.”
Yanatanze inama ku baturage yo kugabanya ikoreshwa rya peteroli, no kurengera ibidukikije, isaba abacuruzi kubahiriza ibiciro byashyizweho.
Iti: “Abaturarwanda basabwe guteganya neza ingendo zabo, gukoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, gusangira imodoka no kwirinda ingendo zitari ngombwa. Abacuruzi na bo basabwa kubahiriza ibiciro byashyizweho.”
RURA yongeyeho ko izakomeza gukurikirana impinduka ziri ku masoko mpuzamahanga n’ayo mu karere, no kugenzura itangwa rya serivisi zijyanye n’icuruzwa rya peteroli mu gihugu hose.
Ibi biciro bishya bikurikiye ibyari byashyizweho ku wa 3 Mata 2026, aho lisansi yari yageze kuri 2,303 Frw ivuye kuri 1,989 Frw, naho mazutu igashyirwa kuri 2,205 Frw ivuye kuri 1,948 Frw.
Izi mpinduka zibaye mu gihe ku isoko mpuzamahanga hakomeje kugaragara ihungabana rishingiye ku kutumvikana hagati y’ibihugu birimo Amerika, Israel na Iran. Iyi ntambara imaze ukwezi n’igice, ikaba yaragize ingaruka zikomeye ku itangwa rya peteroli, by’umwihariko nyuma y’uko Iran ifunze umuhora wa Hormuz unyuramo hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi buri munsi.
Nubwo hatangwaga icyizere ubwo Iran na Amerika byemeranyaga agahenge, ibiganiro byaje kunanirana nyuma y’amasaha arenga 20, bituma ibiciro bya peteroli bikomeza kuzamuka.
Nyuma y’ibi, igiciro cya peteroli ku isoko mpuzamahanga cyarenze amadolari 100 kuri barili. Ku wa 13 Mata 2026, ubwo amasoko y’ingufu yongeye gufungura ku mugabane wa Aziya, peteroli ya Brent yazamutseho 8.5% igera kuri 102.37$, naho West Texas Intermediate izamukaho 9% igera kuri 105.34$.
Ubwo hatangazwaga izamuka ry’ibiciro ku wa 3 Mata 2026, Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko iki kibazo kiri kugira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda.
Yagize ati: “Iki kibazo kiri kugira ingaruka mu buhahirane mpuzamahanga cyane cyane ku bijyanye n’ingufu n’ubwikorezi, bikaba byaramaze kugira ingaruka zigaragara ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli na gaz.”
Yasobanuye ko u Rwanda rugerwaho n’ingaruka mu buryo bubiri: ku bicuruzwa rwohereza mu mahanga, aho inzira zimwe zifungwa, ndetse no ku byo rutumiza, aho ibiciro byiyongera bikagera no ku isoko ryo mu gihugu.
Ati: “Izi ngaruka zitezwe ku bukungu bw’igihugu cyacu no ku bw’Isi muri rusange. Biteganyijwe ko izamuka ry’ubukungu ku Isi rizava kuri 3.3% rikagera kuri 2.7%. Bizagira kandi ingaruka ku izamuka ry’ibiciro mu Rwanda, bityo bigire ingaruka kuri buri Munyarwanda. Tugomba kwitegura, ariko tudakangaranye.”
Hagati aho, raporo yashyizwe hanze ku wa 14 Mata 2026, Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu, International Energy Agency, cyemeje ko ubusabe bw’abashaka ibikomoka kuri peteroli buzagabanyukaho utugunguru ibihumbi 80 ku munsi muri uyu mwaka.
