Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu mujyi wa Lomé muri Togo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kamena 2026, aho yakiriwe na Faure Essozimna Gnassingbé, w’icyo gihugu.
Mu butumwa bwatangajwe ku rubuga rwa X rw’Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro buvuga ko Perezida Kagame yitabiriye Inama n’Imurikabikorwa byerekeye Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Afurika (African Air Transport Convention & Expo – AATCE), iteganyijwe kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 19 Kamena 2026. Ni inama ihuza abayobozi bakuru bo mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubwikorezi bwo mu kirere ku mugabane wa Afurika.
Iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa Komisiyo Nyafurika y’Indege za Gisivile (African Civil Aviation Commission – AFCAC) n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), hagamijwe kurebera hamwe uburyo bwo kwagura no kunoza urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, rufatwa nk’inkingi ikomeye y’iterambere ry’ubukungu n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika.
Mu bitabiriye iyi nama harimo ba minisitiri bashinzwe ubwikorezi, abayobozi b’inzego z’indege za gisivile, abayobozi b’ibibuga n’ibigo by’indege, abashoramari, abahagarariye inganda zitandukanye ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bafite uruhare mu iterambere ry’uru rwego.
Biteganyijwe ko ibiganiro bizibanda ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika, koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, kongera ishoramari mu bikorwa remezo by’indege no guteza imbere ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rimwe ry’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Perezida Kagame azanagirana ibiganiro na Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, aho abayobozi bombi biteganyijwe ko baganira ku mubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ibindi bibazo bireba iterambere ry’umugabane wa Afurika.
Uru ruzinduko rubaye mu gihe Afurika ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere nk’umuyoboro w’ingenzi worohereza ubucuruzi, ubukerarugendo n’ishoramari. U Rwanda na rwo rukomeje kugaragaza ubushake bwo kugira uruhare rukomeye muri uru rwego, binyuze mu gushora imari mu bikorwa remezo by’indege no gushyigikira gahunda zigamije guhuza Afurika binyuze mu ngendo zo mu kirere.
Iyi nama itegerejweho gutanga umurongo mushya wafasha gukemura imbogamizi zikigaragara mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere no kurushaho kurwifashisha mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika.
Umwanditsi: Paul Ushindi Balozi
