EP St. Stanislas: Padiri Karangwa yasabye ababyeyi kurera abana mu ndangagaciro za gikristu

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Saint Stanislas Ruyenzi, Evariste Karangwa yasabye ababyeyi gukomeza kurera abana mu ndangagaciro za Gikristu no gufatira ku rugero rwiza rwa Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya.

Yabigarutseho ku wa 11 Kamena ubwo iri shuri ryizihizaga Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya, umurinzi waryo, hanahimbazwa umunsi mukuru ngarukamwaka w’ishuri.

Ibi birori byabanjirijwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe n’Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Hodali Jean de Dieu, afatanyije n’abapadiri batandukanye bakorera ubutumwa muri iyo diyosezi.

Uyu munsi mukuru witabiriwe n’abihayimana, abahagarariye inzego za Leta n’iz’abikorera, abarimu, abanyeshuri, ababyeyi ndetse n’inshuti z’ishuri.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori, Umuyobozi wa EP Saint Stanislas Ruyenzi, Padiri Évariste Karangwa, yagarutse ku nkomoko y’iri shuri, avuga ko ryashinzwe muri Mutarama 2020 risubiza icyifuzo cy’abaturage bo mu gace ka Ruyenzi bifuzaga ishuri ritanga uburezi bufite ireme, bushingiye ku ndangagaciro za Gikirisitu.

Padiri Evariste Karangwa , Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Saint Stanislas Ruyenzi

Yagize ati “Intego ya Kiliziya Gatolika ni ukurera umwana wuzuye impande zose z’ubuzima. Umwana wiga muri EP Saint Stanislas atozwa kumenya Imana, gukora neza no guharanira kuba icyitegererezo muri sosiyete. Turaharanira kurera umwana ushoboye kandi ushobotse.”

Padiri Karangwa yasobanuye ko ishuri ryahisemo kwiragiza Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya kubera urugero rwiza yasize mu burezi no mu kwitangira abana. Yavuze ko uyu mutagatifu yaranzwe n’urukundo rudasanzwe yakundaga Imana n’abantu, bityo akaba ari icyitegererezo cyiza abanyeshuri bakwiye gukurikiza.

Yanasabye ababyeyi gukomeza gufatanya n’ishuri mu burere bw’abana, cyane cyane mu gihe cy’ibiruhuko, kugira ngo bakomeze gukurira mu ndangagaciro z’ubupfura, gukunda Imana no gukunda bagenzi babo.

Ati “Uburezi ntibugarukira mu ishuri gusa. Umwana akeneye ubufatanye bw’ababyeyi, abarimu na Kiliziya kugira ngo akure neza. Turasaba ababyeyi gukomeza kuba abafatanyabikorwa b’ishuri mu kubaka ejo heza h’abana.”

Ababyeyi bitabiriye ibi birori na bo bagaragaje ubushake bwo gukomeza gushyigikira abana babo mu rugendo rwo gukurira mu ndangagaciro za Gikirisitu.

Umubyeyi Queen Murekatete Jean d’Arc yavuze ko bazakomeza gutoza abana isengesho, kubakundisha Imana no kubafasha gukomeza kugendera ku murage wa Mutagatifu Stanislas.

Yagize ati “Mu rugo twihaye umurongo wo gusenga buri munsi kandi tuzakomeza kuwusigasira kugira ngo abana bacu bakure bafite urukundo rw’Imana kandi badateshuka ku ndangagaciro nziza.”

Undi mubyeyi, Mukashyaka Philomène, yashimangiye ko isengesho ari ryo shingiro ry’uburezi nyabwo, agaragaza ko ubwenge budaherekejwe no kumenya Imana budashobora kubaka umuntu wuzuye.

Ati “Kubakundisha Imana ni ryo zingiro rya byose. Umwana ashobora kuba umuhanga, ariko adafite urukundo rw’Imana n’indangagaciro nziza, ubuzima bwe bushobora kutagira icyerekezo.”

Mu ijambo ryatanzwe mu izina ry’ababyeyi bose, Kanani Jacques yashimiye ubuyobozi bw’ishuri, abarimu n’abakozi baryo ku bwitange bagaragaza mu kurera no kwigisha abana. Yashimangiye ko ababyeyi bazakomeza gufatanya n’ishuri kugira ngo abana bahabwe uburezi n’uburere bibategurira kuzaba abaturage beza b’ejo hazaza.

Yagize ati: “Uburezi bw’umwana busaba ubufatanye bw’ishuri, umuryango n’umwana ubwe. Nk’ababyeyi, twiyemeje gukomeza gushyigikira EP Saint Stanislas kugira ngo rikomeze gutanga uburezi bushingiye ku bumenyi, uburere n’indangagaciro za Gikirisitu.”

Ababyeyi bose bahuriza ku cyerekezo cyo gukomeza gufasha abana gutera ikirenge mu cya Mutagatifu Stanislas, babatoza gukunda Imana, kugira ikinyabupfura, kubaha abandi no kurangwa n’ubunyangamugayo. Bemeza ko ari bwo buryo bwiza bwo kubaka urubyiruko rufite indangagaciro za Gikirisitu kandi rushobora kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu na Kiliziya.

Umunsi mukuru wa Mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya hamwe n’umunsi ngarukamwaka wa EP Saint Stanislas Ruyenzi byabaye umwanya mwiza wo kuzirikana uruhare rw’umuryango, ishuri na Kiliziya mu burere bw’umwana, no kongera gukangurira buri wese gushyigikira uburezi bushingiye ku Mana no ku ndangagaciro za kimuntu.