Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Pope Leo XIV, yatangaje ko isi iri gusenywa n’“abanyagitugu bake,” mu ijambo rikomeye yagejeje ku baturage bo mu mujyi wa Bamenda, muri Cameroon, nyuma yo kunenga Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku myitwarire ye ku ntambara ya Iran.
Mu butumwa bwe bwaranzwe no gusaba amahoro, Papa yavuze ko nubwo isi ihanganye n’ibikorwa by’abayobozi bake bayishora mu ntambara, igikomeje kuyirinda gusenyuka ari ubumwe bw’abaturage bafite umutima wo gufashanya.
Yagize ati: “Isi iri gusenywa n’abanyagitugu bake, ariko igafashwa n’abavandimwe benshi bayishyigikiye.”
Uru ruzinduko ruri mu ngendo ari kugirira mu bihugu bine bya Afurika. Ku wa Gatatu, yageze mu murwa mukuru wa Yaoundé, aho yasabye ubuyobozi bwa Cameroon gukaza ingamba zo kurwanya ruswa no gushakira umuti amakimbirane ari hagati ya Leta n’abashaka ubwigenge mu duce tuvuga Icyongereza.
Kuri uyu wa Kane, Papa Leo yasuye Bamenda, umujyi ufatwa nk’ihuriro ry’intambara imaze guhitana abarenga ibihumbi 65 no gutuma abarenga igice cya miliyoni bava mu byabo. Yakiriwe n’imbaga y’abaturage benshi, bamwe bagaragaza ibyishimo n’icyizere cy’amahoro, bafashe amashami y’ibiti yiswe “peace branches.”
Mu ijambo rye, yanamaganye abayobozi bakoresha idini mu nyungu zabo bwite, agaragaza ko hari abifashisha izina ry’Imana mu nyungu za gisirikare, ubukungu na politiki. Yavuze ko ibyo “bikurura ibyera mu mwijima,” bigatesha agaciro ubutumwa bw’ukwemera.
Papa Leo yanagarutse ku kibazo cyo gusahura umutungo kamere wa Afurika, avuga ko inyungu zivamo zikoreshwa mu kugura intwaro, bigakomeza uruziga rw’intambara n’urupfu ku mugabane.
Ibi bije mu gihe Donald Trump aherutse kunenga Papa Leo, avuga ko atemera ibitekerezo bye ku ntambara ya Iran ndetse akamushinja kugira uruhare rwangiza politiki mpuzamahanga. Trump yavuze ko “atishimira Papa udushyigikira ibitekerezo by’uko igihugu cyagira intwaro za nikleyeri.”
Mu gusubiza, Papa Leo yavuze ko amagambo ye atagamije gutera cyangwa kunenga umuntu ku giti cye, ahubwo ko ari ubutumwa bushingiye ku mahame y’Ivanjili. Yashimangiye ko adatewe ubwoba n’igitutu icyo ari cyo cyose cya politiki kandi ko azakomeza kuvuga ukuri ku bijyanye n’amahoro n’ubutabera.
Ubutumwa bwe bwongeye kugaragaza impungenge ku isi ikomeje kurangwa n’intambara n’inyungu za politiki, asaba abayobozi b’ibihugu guhitamo inzira y’amahoro no kureka gukoresha idini nk’intwaro. Ibi bibaye kandi mu gihe hakomeje kutumvikana hagati ye na Perezida Trump ku bibazo by’umutekano mpuzamahanga.
