Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itabaye igikorwa cyabaye mu kanya gato, ahubwo yateguwe mu buryo bwimbitse binyuze mu byiciro bitandukanye byamaze imyaka myinshi.
Yabitangaje ku wa 17 Mata 2026, ubwo abakozi b’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta (OAG) n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Brig Gen Rwivanga yavuze ko hari abibwira ko Jenoside yatangiye nyuma y’ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida Juvenal Habyarimana, nyamara bakirengagiza amateka maremare yayibanjirije.
Ati “Kuvuga ko Jenoside yatangiye mu 1994 ni ukwirengagiza ibyiciro byose yayinyuzemo. Iyo umuntu abyize neza, asobanukirwa ubukana bwayo n’impamvu igomba kurwanywa aho iva ikagera.”
Ibyiciro 10 byaranze itegurwa rya Jenoside
Brig Gen Rwivanga yagaragaje ko ubushakashatsi mpuzamahanga bwerekana ko Jenoside inyura mu byiciro 10, kandi u Rwanda rwabinyuzemo byose mbere ya 1994.
Icya mbere ni ukurema amacakubiri, aho abaturage bagabanywemo hashingiwe ku bwoko, bamwe bagafatwa nk’abanyamahanga.
Icya kabiri ni ugushyiraho ibimenyetso, aho indangamuntu zagaragazaga ubwoko bw’umuntu, bigakoreshwa mu ivangura.
Icya gatatu ni ukwambura bamwe uburenganzira, by’umwihariko binyuze muri politiki y’iringaniza yashyizweho mu 1973.
Icya kane ni ugutesha abantu agaciro, aho Abatutsi bitwaga amazina y’inyamaswa nk’inyenzi n’inzoka.
Icya gatanu ni itegurwa ry’umugambi, aho Interahamwe zahawe amahugurwa n’intwaro kuva mu 1992.
Icya gatandatu ni ugukaza amakimbirane, aho abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bicwaga, barimo na Minisitiri w’Intebe Agathe Uwilingiyimana.
Icya karindwi ni ugutunganya umugambi, aho hateguwe urutonde rw’ingo z’Abatutsi n’aho batuye.
Icya munani ni ihohoterwa rikomeza, ryagiye rigaragara mu bihe bitandukanye kuva mu 1959 kugera mu 1990.
Icya cyenda ni ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside mu 1994, aho ubwicanyi bwabaye ku mugaragaro.
Icya cumi ni ukuyihakana, aho bamwe mu bayigizemo uruhare bayihakana cyangwa bakayigoreka.
Brig Gen Rwivanga yanagaragaje impungenge ku bibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yavuze ko hari ibimenyetso bisa n’ibyabaye mu Rwanda mbere ya Jenoside.
Yavuze ko hari aho Abanyamulenge n’Abavuga Ikinyarwanda bafatwa nk’abanyamahanga, ibintu bishobora guteza ibibazo bikomeye.
Ati “Hari aho babwira umuntu ngo ‘subira iwanyu’ kandi yarahavukiye. Ibyo ni bimwe mu byagaragaye mu Rwanda mbere ya Jenoside.”
yasoje ashimangira ko amasomo u Rwanda rwakuye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ari yo atuma rukomeza kurwanya ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kugira ngo bitazongera ukundi.
Yibukije ko kumenya amateka nyayo ya Jenoside ari ingenzi mu gukumira abayipfobya n’abayihakana.
