Madamu Jeannette Kagame yatanze ubutumwa bugaruka ku nshingano zo Kwibuka, ubutwari bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bwo gukomeza guharanira kubaho ndetse n’inshingano buri munyarwanda afite zo gukunda Igihugu, kurinda ukuri kw’amateka y’u Rwanda, no gukomeza kwimana u Rwanda.
Yagize ati “Mwe bato, mumenye ko ukuri n’ubwo tuvuga ko guca mu ziko ntigushye ndetse igihe cyose gutsinda umwijima, ariko ntikwirwanirira.
Bisaba abantu bahaguruka bakagushyira ahagaragara, bakoresheje ubwenge n’ubushishozi kuko abarwanya ukuri bahora bashakisha uko bayobya abantu.
Urubyiruko rwasabwe kuba maso
Madamu Kagame yibanze cyane ku rubyiruko, arusaba kugira ubushishozi mu gihe amakuru menshi agenda akwirakwizwa, harimo n’agamije kuyobya. Yabibukije ko bagomba kwiga gusesengura no kugenzura inkomoko y’amakuru, aho kwemera ibyo babwiwe byose.
Yashimangiye ko urubyiruko rw’uyu munsi rufite amahirwe n’inshingano byo gukomeza kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe, amahoro n’ukuri.
Ati: “Mukeneye kuba maso mukagira ubushishozi, mukamenya gutandukanya ukuri n’ibinyoma.”
Abarokotse Jenoside bashimiwe ubutwari
Ubutumwa bwa Madamu Kagame bwanashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagize uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda rushya binyuze mu mbabazi, kwihangana no guharanira kubaho.
Yavuze ko abo barokotse Jenoside ari inkingi y’ingenzi igihugu cyubakiyeho, ashimangira ko amahitamo yabo yo gukomeza kubaho no kubaka igihugu ari urugero rukomeye ku bisekuru bizaza.
Kurinda ukuri kw’amateka ni inshingano ya buri wese
Madamu Kagame yagaragaje ko hari abagerageza gukwirakwiza ibinyoma no kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba Abanyarwanda bose kubirwanya badacogora.
Yibukije ko guceceka ku kuri biha urwaho ababishaka kugoreka amateka, bityo ko buri wese agomba kugira uruhare mu kuvuga ukuri no kurinda amateka y’igihugu.
Ati: “Kwirwanaho no kurwana ku gaciro kacu ni intwaro ikomeye yo kwanga kongera gupfa.”
U Rwanda rukomeje urugendo rwo kubaka ejo heza
Mu gusoza ubutumwa bwe, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje icyizere ku hazaza h’u Rwanda, ashimangira ko nubwo hari imbogamizi, igihugu gikomeje gutera imbere gishingiye ku bumwe, ukuri n’ubudaheranwa.
Yasabye Abanyarwanda gukomeza kwimana u Rwanda no kurinda ibyo bamaze kugeraho, ashimangira ko ari isezerano n’igihango bafite ku gihugu cyabo.
Ati: “Uzarwanire u Rwanda, n’ubundi twe tugira iherezo ariko u Rwanda rwo ntiruzima.”
