Uko ishuri ry’umuziki rya Kabgayi rizakora

Ku wa Gatatu, tariki ya 8 Mata 2026, i Kabgayi hatangijwe ku mugaragaro ishuri ry’umuziki rigamije gufasha abana n’urubyiruko kuvumbura no guteza imbere impano zabo. Umuhango wo kuritangiza wabereye muri Hotel Saint Andre, muri salle yitiriwe Musenyeri Yohani Yosezu Hirth.

Agaruka ku mikorere y’iri shuri, Padiri Pater Rukundo ushinzwe ibikorwa byaryo yavuze ko rizajya ryakira abana batsinda neza mu mashuri basanzwe bigamo. Umunyeshuri uzaryinjiramo azasabwa kwiyandikisha atanga amafaranga ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda, agamije gushyigikira ibikorwa by’ishuri.

Yagize ati: “Iri shuri rizajya ryakira abana bafite hagati y’imyaka itandatu na 12, kandi bagomba kuba bafite nibura amanota 70% mu mashuri basanzwe bigamo.”

Padiri Pater Rukundo, ushinzwe ibikorwa by’ishuri ry’umuziki rya Kabgayi

Padiri Rukundo yongeyeho ko amasomo azajya atangwa mu gihe cy’ibiruhuko, mu byiciro bibiri: icyiciro cya mbere kizajya cyiga ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu; icya kabiri kige amasomo ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku Cyumweru. Mu minsi y’imibyizi, amasomo azajya atangira Saa 8h30 kugeza Saa 11h30, naho ku Cyumweru abe kuva Saa 14h30 kugeza Saa 16h30.

Iri shuri rizakorera mu Iseminari Nto ya Kabgayi, mu gihe amasomo amwe azajya atangirwa muri salle yitiriwe Musenyeri Jean Joseph Hirth i Kabgayi.

Alex Senoga, umwe mu barimu bazigisha muri iri shuri, yatangaje ko biteguye gufasha abana gusobanukirwa neza umuziki, cyane cyane umuziki nyobokamana. Yagize ati: “Umuziki ugizwe n’ibimenyetso byinshi; ni yo mpamvu abana bagomba kubanza kumenya kuwusoma no gusobanukirwa ibyanditse, hanyuma bakabishyira mu bikorwa twe nk’abarimu tukabafasha kurushaho kubyumva.”

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iri shuri ku wa Gatatu, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Musenyeri Barthazar Ntivuguruzwa, yavuze ko ibikoresho by’ibanze byo gutangiza ishuri bihari, kandi ko bazakomeza gukorana n’ababyeyi n’inshuti za Diyosezi mu kuryongerera ubushobozi.

Yagize ati: “Ibyumba by’amashuri birahari, abarimu babifitiye ubumenyi barahari kandi biteguye kwitanga. Ibikoresho by’ibanze byo gutangira birahari; igisigaye ni ugukorera hamwe. Turashimira ababyeyi biteguye gushyigikira abana muri uru rugendo.”

Yakomeje ashimangira ko iki gikorwa ari icy’ubufatanye, ati: “Iyo abantu bafatanyije kandi bagashyira hamwe, nta kibananira; ahubwo bahora batera intambwe bagana imbere.”

Iri shuri ryatangiranye n’abana 106 bamaze kwiyandikisha, rikaba ryitezweho kuzaba igikoresho gikomeye cy’iyogezabutumwa muri Kiliziya.