Papa Léon yakiriye Perezida Macron w’u Bufaransa baganira ku bibazo byugarije isi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Mata 2026, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Léon XIV yakiriye mu biro bye i Vatican Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, bagirana ibiganiro ku nshuro ya mbere hagati yabo kuva aho Papa Leon atorewe kuba umusimbura wa Petero.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Vatikani, Vatican News, aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byamaze hafi isaha imwe mu muhezo, bigamije guhuza ibitekerezo ku bibazo byugarije isi cyane cyane ibijyanye n’umutekano n’amahoro.

Nyuma y’iyi nama yihariye, Perezida Macron yakomeje ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani, Cardinal Pietro Parolin, ndetse na Musenyeri Paul Richard Gallagher ushinzwe umubano n’amahanga. Ibiganiro byabo bikaba byibanze ku mubano usanzwe hagati ya Vatikani n’u Bufaransa, ndetse n’uruhare ibihugu byombi bishobora kugira mu gushakira amahoro ibice byugarijwe n’intambara.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Vatikani rigaragaza ko habayeho kungurana ibitekerezo ku bibazo bikomeye isi ifite muri iki gihe, aho hibanzwe ku gushaka uko ubwumvikane n’ubusabane byagarurwa binyuze mu biganiro no mu nzira z’amahoro.

Nubwo nta bihugu byavuzwe mu buryo bweruye, amakuru agaragaza ko akarere ko mu kigobe cya Perse n’Uburasirazuba bwo Hagati bishobora kuba byaganiriweho. By’umwihariko, inyungu z’u Bufaransa muri Libani zagaragaye binyuze mu bagize itsinda ryari riherekeje Perezida Macron, barimo abayobozi b’inzego za Kiliziya bafite aho bahuriye n’icyo gihugu.

Muri uru ruzinduko kandi aba bayobozi bagize n’umwanya wo guhana impano zirimo umupira w’ikipe y’u Bufaransa ya basketball wasinyweho n’abakinnyi, inyandiko z’amateka y’umumisiyoneri w’Umufaransa Jacques Marquette, n’ibitabo bitandukanye birimo ibyanditswe n’umwanditsi Georges Bernanos ndetse n’igitabo kivuga ku kongera kubaka Kiliziya ya Notre-Dame de Paris.

Nyuma y’ibi biganiro, Perezida Emmanuel Macron yatangaje ko yishimiye guhura na Papa Léon XIV, ashimangira ko bahuriye ku cyerekezo cyo guharanira amahoro ku isi, avuga ko “igikorwa cyo gushakira amahoro isi ari inshingano kandi ari ngombwa kuri bose.”

Uru ruzinduko rubaye mu gihe isi ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke mu bice bitandukanye, aho ibiganiro nk’ibi bifatwa nk’intambwe iganisha ku gushakira hamwe ibisubizo birambye.

Umwanditsi: Emmanuel Mujyakera