Ibyavuye mu matora by’agateganyo bigaragaza ko Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh, yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu muri manda ya gatandatu ikurikirana, nyuma yo gutsinda amatora n’amajwi angana na 97.8%.
Aya matora yabaye ku wa Gatanu, aho Guelleh yatsinze uwo bari bahanganye Mohamed Farah Samatar, wagize amajwi 2.2%.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mbere y’itangazwa ry’ibisubizo bya nyuma, Guelleh w’imyaka 78 yatangaje ko yamaze gutsinda, avuga ko “yongeye gutorwa” nyuma y’uko imibare y’ibanze yamugaragazaga imbere cyane.
Guelleh amaze imyaka 27 ayobora Djibouti, igihugu giherereye mu ihembe rya Afurika gifite akamaro kanini mu bya gisirikare n’ubucuruzi bwo mu nyanja.
Mu gihe cye ku butegetsi kuva yatangira kuyobora iki gihugu mu 1999, yakoresheje neza aho igihugu giherereye, agihindura igicumbi cy’ibirindiro by’ingabo z’amahanga.
Djibouti yakiriye ibirindiro by’ingabo z’ibihugu bikomeye birimo u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, u Buyapani n’u Butaliyani, bikayihesha inyungu mu bukungu no mu mubano mpuzamahanga.
Mu matora aheruka mu 2021, Guelleh nabwo yari yatsinze ku majwi arenga 97%, mu gihe amashyaka menshi atavuga rumwe n’ubutegetsi yari yayahisemo kutayitabira.
Nubwo yari yaratangaje ko azava ku butegetsi muri uyu mwaka, impinduka mu itegeko nshinga zabaye mu Ugushyingo zakuyeho imyaka ntarengwa 75 ku bakandida bashaka guhatana ku mwanya wa perezida, bituma yongera kwiyamamaza.
Ku munsi w’itora, hari aho ibikorwa byatangiye bitinze, bituma amatora yongerwaho indi saha imwe. Nubwo bimeze bityo, benshi mu baturage ntibari bafite gushidikanya ku uzatsinda.
Mu gihe umutekano wari wakajijwe, Guelleh yatoye mbere ya saa sita ku biro bya City Hall ari kumwe n’umugore we, mu gihe Samatar we yari yatoye mbere.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Guelleh yagize ati: “Ku bw’ubuntu bw’Imana, tugeze hano, kandi twizeye ko bizasozwa n’intsinzi.”
Mu bikorwa byo kwiyamamaza, Guelleh yagaragaje imbaraga nyinshi, akwirakwiza ibyapa mu murwa mukuru ndetse akitabirwa n’imbaga y’abantu mu bikorwa bye. Ku rundi ruhande, Samatar ntiyashoboye kubona abayoboke benshi, ndetse ibikorwa bye byitabirwaga n’abantu mbarwa.
Mohamed Farah Samatar ni umuyobozi w’ishyaka rya Unified Democratic Centre (UDC), ishyaka ridafite imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.
Umwe mu baturage, Deka Aden Mohamed w’imyaka 38, yabwiye ibiro ntaramakuru bya AFP ko yahisemo gutora Guelleh kubera gahunda ze zo kuzamura urubyiruko.
Umwanditsi: Ushindi Paul Balozi
