Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge gikwiye kureberwa cyane cyane ku buzima bw’abaturage, aho kureberwa ku gihombo abacuruzi cyangwa ababikora bashobora kugira nyuma yo gufatirwa ibyemezo.
Ibi Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2026, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa RBA, Uwayo Divin, wibajije ku ngamba zafashwe ku binyobwa bitujuje ubuziranenge ndetse n’ingaruka zishobora kugira ku bacuruzi n’ababikora.
Perezida Kagame yavuze ko mbere yo kwibaza ku gihombo abacuruzi cyangwa ababikora bashobora kugira, hakwiye kubanza kwibazwa ku ngaruka ibyo binyobwa bigira ku buzima bw’ababinywa.
Yagize ati “Ikintu cya mbere abantu bakwiye kwibaza ni uko ibyo binyobwa bidafite ubuziranenge bishobora kwica abantu, kandi byanishe abantu benshi.”
Kagame yavuze ko ikibazo gikwiye kureberwa mu buryo bwagutse, cyane cyane ku nshingano z’abakora ibinyobwa n’ababicuruza ku buzima bw’abaturage.
Ati “Abantu bakeneye inganda zikora ibihitana abazikoramo, cyangwa bakeneye inganda zikora ibintu mukanya bigahitana ubuzima bw’ababigura?”
Perezida Kagame avuga ko ikibazo cy’ibinyobwa byangiza ubuzima kitagarukira ku bicuruzwa bikorerwa imbere mu gihugu gusa, kuko hari n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bituruka hanze y’u Rwanda.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ingaruka z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge zitajya zigaragara ako kanya gusa, kuko hari ibishobora kwangiza ubuzima bw’umuntu buhoro buhoro uko agenda abinywa.
Yagaragaje ko ibi bituma ikibazo gikwiye gufatwa nk’ikibazo cy’ubuzima bw’abaturage, aho gutegereza ko abantu benshi babanza guhitanwa n’ingaruka zabyo.
Perezida kandi yagarutse ku nshingano z’abakora ibyo binyobwa, avuga ko iyo umuntu cyangwa uruganda rukomeje gukora ibicuruzwa bigaragazwa ko byangiza abantu, hakwiye kubaho kwibaza koko niba umuntu akwiye gukomeza gukora ibyo bintu byangiza ubuzima.
Yatanze urugero ku bantu bashobora kuba batunganyiriza ibyo binyobwa mu ngo cyangwa ku nganda zibikora mu buryo butubahirije ibisabwa.
Ati “Iyo ibintu byishe abantu inshuro zirenze imwe, ba nyirabyo bakwiye kwibaza ibyo bakora n’icyo baba bamariye igihugu.”
Kagame yavuze ko igihugu kidakwiye kwicara ngo kirebere abaturage bapfa kandi gifite inshingano zo kubarinda ibintu bishobora kubangiriza ubuzima.
Yagize ati “Igihugu cyaba ari iki? kandi kimaze iki? kiramutse cyirebera abaturage bacyo bapfa?”
Perezida Kagame kandi avuga ko iki kibazo kitareba gusa abakora cyangwa bacuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ahubwo ko n’abafite inshingano zo kubikumira ariko ntibabikore bagomba kubibazwa.
Yashimangiye ko ari yo mpamvu hari abantu bo mu nzego zitandukanye bafashwe kugira ngo hakorwe iperereza ku ruhare baba baragize muri icyo kibazo.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutagomba kurebera ku kuba hari ibicuruzwa byemewe mu bindi bihugu, ahubwo ko icyo igihugu kigomba kureba ari icyafasha Abanyarwanda kubaho neza no kurindwa ibyangiza ubuzima.
Ati “Kuba ikintu cyaba cyica abantu mu Rwanda ariko ahandi kikaba cyemewe, ibyo ntibitureba.”
Yasobanuye ko inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu ari ukurengera Abanyarwanda no gufata ibyemezo bifitiye igihugu akamaro, atitaye ku kuba hari ahandi bakora ibintu mu buryo butandukanye.
Kuva hatangira agahunda yo kurwanya ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, kugeza ku wa 11 Kanama 2026, mu Mujyi wa Kigali honyine hari hamaze gufatwa litiri 653,626 za ethanol na methanol, muri zo 553,920 zikaba zari zimaze kumenywa.
