Brittany Boltinhouse yajyanye abategura Miss USA mu nkiko nyuma yo kwamburwa ikamba

Screenshot

Brittany Boltinhouse, wari umaze igihe gito yambitswe ikamba rya Miss North Carolina USA 2026, yajyanye mu nkiko umuryango wa Miss USA n’abawuyobora, abashinja kumusebya no kwangiza izina rye nyuma yo kwamburwa ikamba ku wa 5 Kanama 2026.

Boltinhouse, watsindiye iryo kamba ku wa 28 Kamena 2026, avuga ko imyemerere ye ya gikristu n’ibitekerezo bya politiki ya gikonservateri byagize uruhare muri icyo cyemezo, mu gihe abategura amarushanwa bo bavuga ko byatewe n’imyitwarire itari ihuye n’amahame y’irushanwa.

Boltinhouse wambuwe ikamba arega abategura Miss USA, barimo Thom Brodeur ndetse n’abategura iri rushanwa muri Carolina yaruguru. Mu kirego cye, avuga ko yashyizwe mu majwi nk’umuntu ufite ivangura, urwango ku bahuje ibitsina n’abagore n’abagabo bihinduza igitsina, ibintu avuga ko byangije bikomeye izina rye n’amahirwe ye y’akazi.

Boltinhouse ntahakana ko hari ubutumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga mu 2017, icyakora akavuga ko ibyo yakoze akiri umwangavu bitagakwiye gukoreshwa mu kumwambura icyubahiro. Anemeza kandi ko imyemerere ye ya gikirisitu ndetse n’ibitekerezo by’abakonservateri byagize uruhare mu cyemezo cyo kumwambura ikamba.

Ku ruhande rwabategura amarushanwa bavuze mbere ko icyemezo cyo kumwambura ikamba kitari gishingiye ku bitekerezo bye bya politiki cyangwa imyemerere ye, ahubwo ko cyaturutse ku “myitwarire yabayeho mu gihe kirekire” ndetse n’amakuru yari yongeye kugaragara.

Boltinhouse ubu arasaba indishyi z’ibyangijwe ku izina rye, agahinda yagize ndetse n’amahirwe y’akazi avuga ko yatakaje. Uru rubanza rushobora kongera gukurura impaka ku mipaka iri hagati y’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, imyitwarire isabwa abahatanira amakamba ndetse n’uburenganzira bw’umuntu bwo kurengera izina rye.

Umwanditsi: Irasubiza Chanceline