Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara bavuga ko icyemezo cyo guca inzoga zitujuje ubuziranenge, cyagize uruhare mu kugabanya amakimbirane n’ibikorwa by’urugomo byajyaga biterwa n’ubusinzi.
Aba baturage bavuga ko izi nzoga zatumaga bamwe mu bazinywaga bagirana amakimbirane n’abo mu miryango yabo cyangwa abandi bantu, cyane cyane nyuma yo gusinda bigateza ibikorwa by’urugomo.
Mugabo Jean umwe muri abo baturage avuga ko mbere yo guca izi nzoga, hari abantu bazinywaga bakarenza urugero, bigakurikirwa n’amakimbirane no kutumvikana.
Ati “Hari ababinywaga bagasinda cyane, ubusinzi bukabateza amakimbirane n’abandi. Kuba izi nzoga zaraciwe byagize akamaro, kuko ubu usanga ibibazo byaterwaga n’ubusinzi bigenda bigabanuka.”
Mukamana Marie nawe avuga ko gahunda yo kurwanya izi nzoga yaje mu gihe gikwiye, kuko uretse guteza amakimbirane, izi nzoga zagiraga n’ingaruka ku buzima bw’abazinywaga.
Yagize ati “Byari bikwiye ko izi nzoga zicibwa. Abantu barazinywaga bagahinduka abasazi, bakagira imyitwarire mibi ndetse bamwe bakagira n’ibibazo by’ubuzima, hakaba n’abo zisigira ubumuga abandi zikabica.”
Nkunzingabo Emille nawe avuga ko gucibwa kw’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byagabanyije amakimbirane yo mu ngo cyane.
Aya makimbirane akaba akenshi ngo yaterwaga no kutumvikana ku mikoreshereze y’imitungo y’ingo kubera ubusinzi bwa bamwe mu bagize umuryango.
Abaturage bose bahuriza ku kuba igikorwa cyo gukura izi nzoga ku masoko cyaragize uruhare mu guhindura imyitwarire ya bamwe mu bazinywaga, no kugabanya amakimbirane yaterwaga n’ubusinzi buziturukaho.
Ibi kandi bishimangirwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, avuga ko ibikorwa by’urugomo byatezwaga n’abanywaga izi nzoga byagabanutse ku kigero kinini, kamdi ko ubuyobozi bukomeje ibikorwa bigamije kuzirandura burundu.
Ati “Ibyaha n’ibikorwa by’urugomo byaterwaga n’izi nzoga byaragabanutse ku kigero kinini. Mu kwezi gushize hakiriwe ibirego by’urugomo 100, ariko kuva izi nzoga zatangira gucibwa byaragabanutse bigera ku birego 25.”
“Ku bufatanye n’abaturage n’inzego z’umutekano, ibikorwa byo kuzirwanya no kuzirandura burundu biracyakomeje kugira ngo hatazagira ibindi bibazo nk’ibyo zatezaga bizongera kubaho.”
Mu rwego rwo gukomeza kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, mu Karere ka Gisagara hamaze kumenwa ibinyobwa byinshi byafashwe mu bikorwa by’ubugenzuzi n’ihashywa ryabyo.
Muri ibyo harimo litiro 565 za Gin, ingunguru 21 za Methanol, ingunguru 45 za Ethanol, litiro 56,000 z’izindi nzoga zitandukanye zakorerwaga mu nganda. Hamenywe ndetse na litiro zirenga 70,000 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zengwaga n’abaturage.
