U Bwongereza: Umurwayi wa mbere yabazwe ikibyimba cyo mu bwonko hifashishijwe AI

Rhys Hibbert, umubyeyi w’abana babiri w’imyaka 48 wo mu Bwongereza, yabazwe ikibyimba cyo mu bwonko hifashishijwe Ubwenge Buhangano (AI). Ni uburyo bwafashije abaganga kwirinda kwangiza imitsi y’ingenzi.

Hibbert wo muri Bedfordshire iherereye mu gice cy’Iburasirazuba bw’u Bwongereza, yari afite ikibyimba kidafite kanseri kingana na 11mm, cyari kiri kuri ‘pituitary gland’, agace k’ubwonko gafite uruhare mu kugenzura imisemburo y’ingenzi mu mubiri.

Iki kibyimba cyari hafi y’imiyoboro ya ‘carotid’ ndetse n’imitsi y’amaso, ku buryo kubaga byasabaga ubwitonzi bukomeye. Abaganga bavuze ko iyo atabagwa, yashoboraga gutakaza ubushobozi bwo kubona.

Mu gihe cyo kubagwa, AI yasesenguraga amashusho y’igikorwa ako kanya, igafasha abaganga kumenya imitsi n’imiyoboro y’amaraso by’ingenzi.

Hibbert yavuze ko abona AI nk’ikoranabuhanga rishobora kongera umutekano w’abarwayi mu gihe cyo kubagwa, cyanecyane kuko nta buryo bworoshye bwo kubona “inzira” imberemu mutwe w’umuntu.

Uyu  mugabo yari asanzwe afite ubuzima bwiza, ariko yajekugwa hasi ataye ubwenge ubwo yari mu rugendo rw’amaguru. Isuzuma ryakozwe nyuma y’aho,ni ryo ryagaragaje icyokibyimba.

Nubwo AI yagize uruhare muri iki gikorwa, ntiyasimbuyeabaganga. Yakoreshejwe nk’igikoresho kibafasha kubonaamakuru y’ingenzi no gufata ibyemezo mu gihe cyokubaga.Abaganga bavuga ko ikoreshwa rya AI mu buvuzirishobora gukomeza gufasha mu bikorwa bikomeye, cyanecyane mu gihe cyo kuvura ibibyimba biri hafi y’imitsin’imiyoboro y’ingenzi.

Umwanditsi: Umutesi Josiane