Perezida Kagame yasabye urubyiruko kugira intego no kudacika intege

Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko kugira intego mu buzima, gufata ibyemezo bifite icyo bihindura kuri bo no kubandi, ndetse no kudacika intege igihe bahuye n’ibibazocyangwa bagakora amakosa mu rugendo rwabo.

Perezida Kagame yabigarutseho mu Nama Nyafurika kuguhindura imyumvire hagamijwe kugera ku iteramberery’Umugabane wa Afurika n’abawutuye, yaberaga i Kigali, ubwo yagiraga ubutumwa agenera urubyiruko n’abandi bakurikiraga iy’inama.

Yavuze ko umuntu ufata ibyemezo bikomeye cyangwa akagiraubutwari bwo gushyira ubuzima bwe ku murongo mushya, ashobora kugira igitutu cyo kwibaza niba ibyo yakoze bitazatuma abandi bumva ko yananiwe.

Yagize ati: “None se, niba narafashe iki cyemezo gishobora guteza ibyago kugira ngo mpindure ubuzima bwanjye, nkabugira ubutandukanye n’uko bwahoze, ese ni njye uzaba ngize uruhare mu gutuma abantu bumva ko icyo gihe natsinzwe?”

Kagame yavuze ko uwo mutwaro ushobora kuba uremereye, ariko ko umuntu akwiye gukora ibishoboka byose kugira ngoibyo akora bidatuma abandi bumva ko yatsinzwe cyangwa ko ibyemezo yafashe bitagize icyo bigeraho.

Yagize ati: “Uwo ni umutwaro ukomeye. Bituma wumva ko ugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyo ukora bitumeabantu batumva ko icyo gihe watsinzwe.”

Perezida Kagame yanasabye urubyiruko kutareba ubuzima nk’ikintu bireba umuntu ku giti cye gusa, ahubwo ko ibyemezobafata bishobora kugira ingaruka no ku buzima bw’abandi.

Yavuze ko buri muntu afite ubushobozi bwo guha ubuzima bwe intego no gufata icyemezo gishobora kugira akamaro karenzeubuzima bwe bwite. avuga ko umuntu akwiye gufata icyemezoazi ko ingaruka zacyo zishobora kugera no ku bandi bantu.

Yagize ati: “Iyo ugifashe icyemezo, ntabwo bigomba kugarukiraku buzima bwawe gusa, ahubwo bigomba kugira ingaruka no kubuzima bw’abandi.”

Perezida Kagame yanagarutse ku kamaro ko gukorera hamwe, cyane cyane ku rwego rw’Umugabane wa Afurika.

Yabajije icyo Afurika yunguka iyo ibihugu n’abaturage bayo badakorana, ashimangira ko ubufatanye bukwiye kuba kimwe mu byashingirwaho mu guteza imbere umugabane.

Yagize ati: “Kudakorana bivuze iki? Bimaze iki? Ni nde ubyungukiramo?”

Kagame yasabye urubyiruko n’abandi Banyafurika kugira ubutwari bwo kugerageza, nubwo hari igihe bashoboragutsindwa cyangwa bagahomba.

Yavuze ko gutsindwa cyangwa guhomba mu gikorwa runakabitagomba gutuma umuntu ahagarika urugendo, ahubwo ko akwiye gukomeza, akigira ku byamubayeho kandi agakomezakugana ku ntego.

Yagize ati: “Gerageza. Gerageza. Ushobora gutsindwa. Ushobora guhomba aha, ukungukira ahandi. Wowe komeza inzira.”

Yanavuze kandi ko kugera ku ntego bisaba kwihangana, gufata ibyemezo no gukomeza n’iyo urugendo rwaba rutagenda neza buri gihe aboneraho gusaba abantu kudacika intege ahubwo bagahora bagerageza.