Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, yasabye Abanyafurika guhindura imyumvire kuri siporo, bakareka kuyifata nk’impano cyangwa imyidagaduro gusa, ahubwo bakayibonamo urwego rw’ubukungu n’igice cy’ingenzi cy’uburezi bw’abana.
Akamanzi yabigarutseho mu Nama Nyafurika kuguhindura imyumvire hagamijwe kugera ku iterambere ry’Umugabane wa Afurika n’abawutuye, yaberaga muri Kigali Convention Centre, ubwo yavugaga ku mpinduka mu myumvire Afurika ikeneye kugira ngo siporo irusheho kugira uruhare mu iterambere ry’umugabane.
Yavuze ko impinduka ikomeye ikenewe ari uguhindura uburyo Abanyafurika babona siporo, kuko ubushobozi bwayo burenze kure kuba urwego rw’imyidagaduro cyangwa aho abantu berekanira impano.
Yagize ati: “Impinduka ikomeye mu myumvire ikenewe ni uburyo tubona kandi dutekerezamo siporo muri Afurika. Siporo ntabwo ari impano gusa. Siporo ntabwo ari imyidagaduro gusa. Siporo ni ubukungu. Siporo ni ubucuruzi bunini.”
Clare Akamanzi yagaragaje Basketball Africa League (BAL) nk’urugero rw’uko siporo ishobora guteza imbere ubukungu no guhanga imirimo.
Yavuze ko umukino wa basketball udakeneye abakinnyi gusa, ahubwo ko hari abandi bantu benshi bagira uruhare mu gutuma umukino ugenda neza.
Yagize ati: “Iyo ufite umukino wa basketball, uba ukeneye abakinnyi. Ariko hafi y’abo bakinnyi uba ufite abatoza, abasifuzi, abayobozi b’imikino n’abandi benshi bafasha abo bakinnyi gutera imbere.”
Akamanzi yavuze ko n’izindi nzego nyinshi z’ubukungu zishobora kubona amahirwe muri siporo, zirimo ubuvuzi bwa siporo, ubuvuzi bw’imitsi n’imikaya, itangazamakuru, gukora ibiganiro n’amashusho, kwamamaza no gucuruza.
Yavuze ko iyo amarushanwa akomeye abereye mu gihugu, atari siporo gusa iba yungutse, kuko n’izindi serivisi z’ubukungu zigiramo uruhare.
Yatanze urugero rw’abantu bashobora gutembera mu bihugu bitandukanye kubera imikino, bagakenera amatike y’indege, amahoteli, amaresitora, ibiribwa ndetse na murandasi n’ikoranabuhanga bifasha mu gutambutsa no gusangiza abantu ibikubiye muriyo mikino.
Yagize ati: “Iyo dufite abantu bagera kuri 300 bagenda buri gihe kubera ko dufite umukino wa basketball mu gihugu, amatike y’indege, amahoteli, amaresitora, ibiribwa na murandasi birakenerwa, kandi ibi byose biba bigomba kwinjiriza ababikora.”
Akamanzi yasabye ko amahirwe ubukungu bwa siporo butanga atagomba kurekerwa ku mahirwe gusa, ahubwo ko Afurika ikwiye kuyashoramo imbaraga mu buryo bufatika.
Akamanzi kandi yanagarutse ku buryo ababyeyi bagira uruhare mu guhitamo umwuga abana babo bakwiye gukurikirana, asaba ko siporo idakwiye gufatwa nk’ikintu umwana akora nyuma y’amasomo.
Yavuze ko hari ababyeyi babwira abana babo ko bagomba kubanza kwiga no kurangiza amashuri, hanyuma siporo bakazayitekerezaho nyuma.
Yagize ati: “Hari ababyeyi nabonye bavuga bati: ‘Banza ujye ku ishuri, ubanze urangize amashuri, hanyuma uzatekereze kuri siporo.’ Oya. Siporo ni igice cy’uburezi.”
Yavuze ko hari ikosa ryo gutandukanya siporo n’uburezi, nyamara siporo ubwayo yigisha abana zimwe mu ndangagaciro abantu bashaka kubatoza nyuma.
Yagize ati: “Tugira umuco wo gutandukanya siporo n’uburezi, hanyuma abana bakazaba abayobozi tukavuga tuti ‘Reka tubajyane mu mahugurwa y’ubuyobozi, tubigishe gukorera hamwe, tubigishe kugira disipulini.’ Ariko siporo ibigisha ibyo byose.”
Yavuze ko siporo inafasha abana kugira ubushobozi bwo kwihangana no kongera kugerageza iyo batsinzwe, ndetse ikabatoza gukorera hamwe no kugira disipulini.
Yanasabye ababyeyi n’abana gushyigikira siporo kuva umuntu akiri muto, kugira ngo abana babashe kungukira ku bumenyi n’indangagaciro siporo ibatoza.
