Uhagarariye u Rwanda muri Loni, Martin Ngoga, yavuze ko abayobozi bafite uruhare rukomeye mu gukumira imvugo z’urwango, ashimangira ko badakwiye gukoresha amacakubiri ashingiye ku ndangamuntu, ubwoba cyangwa ibikomere by’amateka mu gushaka inkunga za politiki.
Ngoga yabivugiye mu nama mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku guteza imbere ibiganiro hagati y’amadini n’imico itandukanye, kwihanganirana no kurwanya imvugo z’urwango, yabereye ku cyicaro cya Loni i New York ku wa 17 Nzeri 2026.
Yavuze ko muri iki gihe isi irimo guhura n’ubwiyongere bw’amacakubiri n’ukutizerana, mu gihe imbuga nkoranyambaga n’ubwenge buhangano byorohereza ubutumwa bw’urwango kugera ku bantu benshi kandi mu gihe gito.
Ngoga ariko yavuze ko ikoranabuhanga atari ryo kibazo cyonyine, kuko hakenewe no kureba ku mpamvu zitera urwango, zirimo gukoresha politiki mbi mu kuyobora imyumvire y’abantu, imiyoborere idashyira mu gaciro no gukoresha ibibazo by’amatsinda cyangwa indangamuntu mu nyungu za politiki.
Yagize ati “Abayobozi bafite uruhare rukomeye. Abayobozi ni bo bashyiraho imvugo igenga sosiyete. Iyo barwanyije ubutumwa bw’urwango, bashobora kubuza amacakubiri gushinga imizi.”
Yongeyeho ko iyo abayobozi bakoresha indangamuntu, ubwoba cyangwa ibikomere by’amateka mu gukusanya abayoboke, bishobora gutuma ubwo butumwa bw’urwango buhabwa ishingiro.
Ati “Gukumira imvugo z’urwango rero bisaba ibirenze politiki nziza. Bisaba ubuyobozi bubereye kandi bukagira ubutwari bwa politiki bwo kutungukira ku macakubiri.”
Ngoga yavuze ko u Rwanda rufite ubunararibonye bwihariye mu bijyanye no gukumira imvugo z’urwango, kubera amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko Jenoside itatangiriye ku munsi abantu batangiye kwicwa, ahubwo ko habanje kubaho imyaka y’ivangura no gutesha agaciro abantu bamwe, ndetse na poropagande yateguraga inzira y’ihohoterwa.
Yagize ati: “Tuzi ko Jenoside idatangira ku munsi abantu bicwa.”
Yavuze ko mu myaka yabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi, ivangura no gutesha agaciro abantu byagiye biba ibisanzwe, nyuma radiyo n’ibinyamakuru bimwe bigakoreshwa mu gukangurira no gushishikariza abantu kwica.
Ngoga yavuze ko ku Rwanda, gukumira Jenoside bisobanuye gufata ingamba mbere y’uko urwango ruba ikintu cyemewe muri sosiyete kandi mbere y’uko amagambo ahinduka ibikorwa by’ihohoterwa. Yanataze ingingo eshatu z’ingenzi zikwiye kwitabwaho mu gukumira imvugo z’urwango.
Iya mbere ni ukumenya hakiri kare ibimenyetso biranga urwango, cyane cyane igihe imvugo isuzugura cyangwa itesha agaciro itsinda ry’abantu itangiye gufatwa nk’ibisanzwe, igihe indangamuntu ikoreshwa mu nyungu za politiki cyangwa amakuru y’ibinyoma akibasira itsinda runaka.
Iya kabiri ni uko ibiganiro bigomba kujyana no kubazwa inshingano. Yavuze ko bidahagije kwamagana imvugo z’urwango ku rwego mpuzamahanga ariko mu gihugu umuntu akabyihanganira cyangwa akabibyaza umusaruro mu rwego rwa politiki.
Ingingo ya gatatu yagarutseho ni uguhuza ingamba zo gukumira urwango n’iterambere ry’ikoranabuhanga. Yavuze ko hakwiye kwitabwa no ku mvugo z’urwango zitangwa mu ndimi z’iwabo cyangwa mu buryo bwihishe, kuko uburyo bukoreshwa mu kumenya ubutumwa bubi bushobora kutazibona.
Ngoga yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo aruhatira kuvuga igihe abantu batangiye kwibasirwa bazira abo ari bo, ururimi bavuga, imyemerere yabo cyangwa uko basa.
Yagize ati: “Guceceka kubera inyungu za politiki ntibikwiye.”
Ngonga ashimangira ko gukumira imvugo z’urwango bisaba ubutwari, kandi hakaba ubushake bwo gufata ingamba mbere y’uko amagambo ahinduka ihohoterwa.
Iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cya Loni i New York, itegurwa mu rwego rw’ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye bigamije guteza imbere ibiganiro hagati y’amadini n’imico itandukanye no kurwanya imvugo z’urwango.Umuryango w’abibumbye uvuga ko ikoranabuhanga rishya, harimo ubwenge buhangano, rishobora kwihutisha ikwirakwizwa ry’ubutumwa bw’urwango, ariko rikaba ryanakoreshwa mu kumenya no gukumira izomvugo iyo rikoreshejwe neza.
