Kamonyi yashyizeho ingamba zo kugabanya igihe abaturage bamara bategereje serivisi z’ubutaka

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère, yavuze ko ubwinshi bw’abaturage bakeneye serivisi z’ubutaka ari imwe mu mbogamizi Akarere gahura na zo, ariko ko hashyizweho ingamba zo kugabanya igihe abaturage bamara bazitegereje.
Dr. Nahayo yavuze ko ubwiyongere bw’abatuye Kamonyi, cyane cyane mu bice bikomeje guturwa, butuma umubare w’abagana serivisi z’ubutaka wiyongera. Yavuze ko mu cyumweru cyihariye bita Land Week, Akarere gashyira imbaraga mu gutanga serivisi nyinshi ku baturage benshi mu gihe gito, ariko ko hakiri ikibazo cy’ubwinshi bw’abazisaba.
Dr. Nahayo yanavuze ko kugira ngo iki kibazo gikemuke, Akarere kadategereza ko abakozi bari ahantu hasabwa serivisi nyinshi ari bo bonyine bazikemura, ahubwo ko gashobora kohereza abakozi bo mu mirenge itarimo abantu benshi bakeneye izo serivisi kugira ngo bafashe aho abo mu mirenge ifite benshi.
Yagize ati: “Hari n’igihe twifashisha abatanga izo serivisi bari mu mirenge itarimo abantu benshi bazikeneye, bakaza mu mirenge irimo abantu benshi bagafasha abaturage kuzibona vuba, mu buryo bunoze kandi bwihuse.”
Meya Nahayo avuga ko nubwo hakiri ikibazo cy’ubwinshi bw’abasaba serivisi, ubuyobozi bukomeje gushaka uburyo bwatuma abaturage badatinda kubona ibyangombwa bakeneye.
Ati: “Nubwo rero hari izo mbogamizi z’uko abasaba serivisi ari benshi, natwe ntabwo turyamye, ahubwo dukomeza gukora ibishoboka kugira ngo abantu tubafashe be kujya basaba serivise ngo bamare iminsi batarayihabwa.”