Minisitiri w’intebe wa Canada yavuze ko ubufatanye n’u Burayi butagamije guhangana na Amerika

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, yavuze ko umugambi wo kurushaho gukorana n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) atari uwo gushyiraho ihuriro rishya ry’ibihugu rihangana n’izindi mbaraga zikomeye ku isi.

Carney yabivuze kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Nzeri 2026, ubwo yagezaga ijambo ku badepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi i Strasbourg mu Bufaransa.

Mu ijambo rye, Carney yavuze ko Canada n’u Burayi bashaka kongera ubufatanye kugira ngo barusheho kwihanganira ibibazo by’ubukungu n’ibya politiki mpuzamahanga, aho kuba ihuriro rigamije guhangana n’undi muryango cyangwa igihugu.

Yagize ati “Ntabwo nshaka gushyiraho ihuriro rya gatatu rigamije kuba imbaraga zihanganye n’izindi, gusa rifite imyitwarire myiza kurushaho.”

Carney yavuze ko intego ya Canada ari ugukomeza kurinda ubwisanzure bw’isoko, ubusugire bw’igihugu, demokarasi n’amategeko, ndetse no kwirinda ko hari igihugu cyangwa undi muntu ushobora kugira uruhare rukabije mu igenzura ry’ayo mahame.

Yagarutse kandi ku bibazo birimo imihindagurikire y’ikirere, ikoreshwa ry’ubucuruzi nk’intwaro mu bibazo bya politiki ndetse n’ibibazo bishobora guhungabanya imiyoborere ishingiye kuri demokarasi.

Ati “U Burayi na Canada byakomera kurushaho bikoranye.”

Iri jambo rya Carney ryaje nyuma y’uko Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, atangaje ko Canada ishobora kuba igihugu cya mbere gihabwa umwanya wihariye ibizwi nka “associate member” w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Iki gitekerezo kigamije kurushaho kwagura ubufatanye hagati ya Canada n’u Burayi mu nzego zirimo ubucuruzi, umutekano, ikoranabuhanga, ingufu n’ubushakashatsi. Ariko ubu buryo bwo kuba “associate member” ntiburagira ibisobanuro byemewe mu mategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Iki gitekerezo kandi cyatumye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, avuga ko Amerika ishobora gushyiraho imisoro ikomeye ku bicuruzwa biva mu Burayi cyangwa igahagarika ubucuruzi mu bice bimwe na bimwe, mu gihe yaba ibona ko uwo mubano mushya ugamije guhangana na Amerika.

Ku ruhande rwa Canada, Carney avuga ko igihugu cye gishaka kwagura abafatanyabikorwa kugira ngo kitishingikiriza cyane ku gihugu kimwe, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi, umutekano n’ikoranabuhanga. Guverinoma ya Canada yavuze ko ubufatanye bushya n’u Burayi bwibanda no ku mabuye y’agaciro akomeye, ingufu, ubwirinzi, ubushakashatsi n’ikoranabuhanga rigezweho.