Amashyaka ya politiki muri Maroc ari gushyira imbaraga mu gushaka ko urubyiruko rwitabira amatora y’Abadepite ateganyijwe ku wa 23 Nzeri 2026, mu gihe hari impungenge z’uko bamwe mu rubyiruko batakibona politiki nk’inzira ishobora gukemura ibibazo byabo.
Muri iki gihe cyo kwiyamamaza, amashyaka ari kwibanda cyane ku bibazo bireba urubyiruko, birimo ubushomeri, imiturire, imibereho n’amahirwe yo kubona akazi.
Amashyaka RNI na PAM, ari mu mashyaka agize ubutegetsi, yashyize imbere gahunda yo guhanga imirimo, aho yasezeranyije ko hashobora kuremwa hafi miliyoni imwe y’imirimo muri manda iri imbere.
Ikibazo cy’ubushomeri kiri mu bihangayikishije urubyiruko. Imibare yatangajwe igaragaza ko ubushomeri mu rubyiruko buri hafi 27%. Ni mu gihe kandi hafi umwe muri batatu mu rubyiruko atari mu kazi, mu mashuri cyangwa mu mahugurwa.
Nubwo amashyaka akomeje kwiyamamaza no gushyira imbere ibibazo by’urubyiruko, ubushakashatsi bugaragaza ko hari icyuho hagati y’urubyiruko n’inzego za politiki.
Reuters yatangaje ko mu rubyiruko rufite hagati y’imyaka 18 na 35, hafi kimwe cya gatatu gusa ari rwo rugaragaza ko rwizeye Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe cyangwa amashyaka ya politiki.
Bamwe mu rubyiruko bavuga ko amatora n’amasezerano y’abanyapolitiki bidahagije, ahubwo ko bashaka kubona impinduka zifatika mu buzima bwabo, cyane cyane ku bijyanye n’akazi n’imibereho.
Amatora y’Abadepite muri Maroc ateganyijwe ku wa 23 Nzeri 2026. Muri iki gihe, amashyaka akomeje gushaka abatora, by’umwihariko urubyiruko, ari na rwo rugize igice kinini cy’abaturage.
Kongera uruhare rw’urubyiruko muri politiki no mu matora biri mu bibazo by’ingenzi amashyaka ahanganye na byo, mu gihe asabwa kugaragaza ibisubizo bifatika ku bibazo byugarije uru rubyiruko.
