Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère, yavuze ko aka karere gafite ibigo 19 bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, avuga ko ibikorwa byabyo bifasha abaturage kubona akazi ndetse bikagira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’Akarere.
Dr. Nahayo yabigarutseho mu kiganiro Waramutse Rwanda cya Televiziyo Rwanda, avuga ko abashoramari bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakoresha abaturage bo muri aka karere, bityo bakabona amikoro abafasha kwiteza imbere.
Yagize ati: “Kampani dufite zicukura amabuye y’agaciro zigera kuri 19. Abo ba rwiyemezamirimo baba baje gushora imari bakoresha abaturage bacu.”
Yavuze ko uretse kubona akazi, hari n’abaturage baba begereye ahakorerwa ubucukuzi bimurwa bakajyanwa ahantu hatashyira ubuzima bwabo mu kaga, bakabona n’indishyi zibafasha mu mibereho no mu mishinga ibyara inyungu.
Yagize ati: “Hari nabo usanga bari begereye aho ubucukuzi bukorerwa bigatuma bimurwa bakajyanwa ahantu heza hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, ndetse bakabona n’amafaranga bamwe banajya bayifashisha mu gukora imishinga ibabyarira inyungu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi kandi yashimangiye ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butanga akazi cyane cyane ku rubyiruko, bityo bukagira uruhare mu iterambere ryabo n’iry’Akarere muri rusange.
Ati: “Turanishimira ko urubyiruko rwacu rubona akazi biturutse muri ubu bucukuzi kuko iyo akazi kabonetse bifasha mu iterambere.”
Dr. Nahayo yavuze kandi ko ubufatanye n’abacukuzi butagarukira ku kazi, ahubwo ko hari n’ibindi bikorwa by’iterambere bafatanyamo n’Akarere.
Yagize ati: “Abacukuzi turanafatanya no mu bindi bikorwa by’iterambere, twanavuga rwose ko umusanzu wabo mu iterambere ry’Akarere ari ntagereranwa.”
Yongeyeho ko ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB), hari amafaranga ava mu bikorwa by’ubucukuzi agaruka mu Karere, agakoreshwa mu bikorwa remezo.
Mu bikorwa byakozwe harimo umuyoboro w’amashanyarazi wubatswe mu Murenge wa Ngamba, nk’uko Dr. Nahayo yabivuze.
