Trump arifuza ko Amerika yacunga ibigo bitanga ingufu muri Ukraine

Nyuma y’ibyumweru bashyamiraniye muri White House, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, bavuze ko bagiranye ikiganiro kuri telefoni k’ingirakamaro ku bijyanye n’ihagarikwa ry’intambara ihanganishije Ukraine n’u Burusiya.

Muri iki kiganiro cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2025, Perezida Trump yabwiye Perezida Zelensky ko Amerika yifuza gufata no gucunga ibigo bitanga ingufu bya Ukraine mu rwego rwo kubirindira umutekano.

Trump yabwiye Zelensky ko Amerika ishobora “kuba ingirakamaro cyane mu kuyobora ibyo bikorwaremezo bitanga ingufu hakoreshejwe ubumenyi n’ubunararibonye mu by’ingufu,” nk’uko itangazo ry’ibiro by’umukuru w’Igihugu ryaturutse kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Marco Rubio n’umujyanama wa Leta mu by’umutekano Mike Waltz, ry’abivuze. Iryo tangazo ryongeyeho ko ikiganiro cyari “cyiza cyane.”

Trump yongeyeho ko “Amerika icunze ibyo bikorwaremezo bishobora kuba uburinzi bwiza kuri byo.”

Ikiganiro kuri telefoni hagati ya Trump na Zelenskyy kibaye nyuma y’umunsi umwe Perezida Trump ajyiranye ikiganiro nk’icyo na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.

Ikiganiro cya Trump na Zelenskyy cyari kigufi ugereranyije n’ikiganiro cye na Putin, aho umuyobozi w’Uburusiya yemeye guhagarika ibitero ku bikorwaremezo bitanga ingufu bya Ukraine ariko akanga gushyigikira agahenge k’iminsi 30 mu ntamabara imaze imyaka itatu hagati y’u Burusiya na Ukraine.

Nyuma y’ikiganiro na Trump, Zelensky yavuze ko cyari “cyiza,” “kirimo ukuri,” kandi “kirimo n’ibitekerezo bifatika.” Yavuze kandi ko yemera ko “amahoro arambye ashoboka kugerwaho uyu mwaka” ku buyobozi bwa Trump.

Yanditse kuri X ati: “Twizera ko hamwe na Amerika, hamwe na Perezida Trump, ndetse n’ubuyobozi bwa Amerika, amahoro arambye ashobora kugerwaho muri uyu mwaka.”

Nubwo uyu mutegetsi wa Ukraine yavuze ko baganiriye ku ngingo y’ibikorwaremezo bitanga ingufu, ariko yashimangiye ko hibanzwe ku kigo gitanga ingufu cya Zaporizhzhia.

Iki kiganiro kuri telefoni kibaye icyambere abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Ukraine bagiranye kuva igihe bateraniye amagambo muri Oval office mu kwezi kwa Gashyantare, aho Trump na Visi Perezida we, JD Vance, bashinjaga Zelensky kuba intashima ku bufasha bwa gisirikare Amerika igenera Ukraine.