Mu ntangiro y’iki cyumweru, Ingabo na Polisi by’u Rwanda (RDF&RNP) ku bufatanye n’izindi nzego batangije ku mugaragaro mu gihugu hose, ibikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere, bigizwe n’imishinga itandukanye n’inkunga bizafasha abaturage mu iterambere.
Ibi bikorwa byateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu kwizihiza kwibohora 31 n’imyaka 25 y’imikoranire na Polisi y’u Rwanda” bizakorerwa mu gihugu hose mu gihe cy’amezi atatu, hizihizwa Kwibohora ku nshuro ya 31 n’imyaka 25 y’ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage.

Mu kiganiro na Mama Urwagasabo, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen Rwivanga Ronald yasobanuye ko bateganya kubaka amazu 40.
Ati “Ku ruhande rw’Ingabo, tuzubaka mu Karere ka Nyanza amazu 10, amazu 10 muri Musanze n’10 muri Ngororero 10 mu gihe Polisi yo izubaka mu ntara y’Iburasirazuba amazu 7, Iburengerazuba amazu 8, mu Majyaruguru 6, Amajyepfo 6 n’Umujyi wa Kigali amazu 3.”
Hazubakwa kandi amarerero y’abana 10 mu turere twa Kicukiro, Gasabo, Burera, Gakenke, Nyabihu, Rubavu, Bugesera, Kayonza na Nyamagabe. Hazanubakwa ibiraro 13 mu turere twa Rutsiro, Kamonyi, Gicumbi, Muhanga, Huye, Nyaruguru, Kicukiro, Rubavu na Rusizi.
Mu bindi bizakorwa harimo kubaka no gusana imiyoboro y’amazi mu turere twa Kamonyi, Huye, Rulindo, Rusizi na Kayonza.
Serivisi z’ubuvuzi zirimo kuvura amagufwa, kubaga indwara zitandukanye, amenyo, amaso, indwara z’uruhu, ubuvuzi bw’abana, ubuvuzi bw’abagore, kuboneza urubyaro nabyo bikazakorwa muturere dutandukanye.
Brig. Gen Rwivanga avuga ko ibikorwa byo gufasha abaturage byaturutse ku gitekerezo cya Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 1993 ubwo bari i Mukarange kuko aribwo Perezida Kagame yabwiye ingabo ko zigomba kuzaba umusingi mu iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda.
Ati “Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, ingabo na polisi zafashe inshingano bahabwa n’Itegeko nshinga zirimo kurinda ubusugire bw’igihugu. Muri zo harimo kuzamura imibereho myiza y’umuturage kuko iyo ubikoze uba ugabanyije ibibazo by’umutekano kuko umuturage aba atekanye.”
Akomeza avuga ko muri 2009 aribwo Ingabo z’u Rwanda zatangiye igikorwa bise ‘ARMY WEEK’ aho ingabo zafatanyaga n’abaturage kubaka imibereho myiza yabo, no kubafasha mu buzima bwabo busanzwe.
Icyakora ngo byaje guhinduka biba ‘Defence and Security Community Outreach Program’ aho Ingabo na Polisi bifatanya mu bikorwa byo kubaka imibereho myiza y’abaturage.
Mu bikorwa byakozwe harimo kubaka amazu y’abaturage batishoboye, kubaka ibiraro byinshi bihuza uturere dutandukanye ahabaga hari ibiraro byacitse, imihanda hagati y’uturere ndetse n’intara zitandukanye, amashuri, amarerero y’inshuke, ubuvuzi butandukanye mu baturage.
Ku kijyanye n’ubuvuzi, Brig. Gen Rwivanga avuga ko bamaze kuvura ibihumbi 72000 by’abaturage kuva mu mwaka wa 2009.
Yongeyeho ko muri ibyo bikorwa hari ingabo ziva mu Muryango w’ibihugu by’Iburasirazuba (EAC) ziza ku bafasha ndetse avuga ko bajya banakora ibyo bikorwa hanze y’u Rwanda yatanze ingero z’ibihugu nka Mozambique na Repubulika ya SantarAfurika.
Biteganyijwe ko iyi gahunda izarangira ku itariki 4 Nyakanga 2025 umunsi u Rwanda rwizihiza umunsi wo Kwibohora.
