Perezida Putin yemereye Trump agahenge katuzuye

Perezida Vladimir Putin yanze guhagarika intambara mu buryo bwihuse kandi bwuzuye muri Ukraine, yemera gusa guhagarika ibitero ku bikorwa remezo bitanga ingufu bya Ukraine nyuma yo guhamagarwa kuri telefoni na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.

Umuyobozi w’u Burusiya yanze gusinya amasezerano y’ihagarikwa ry’intambara mu gihe cy’iminsi 30, nyamara Perezida Donald Trump yizeraga ko iyi izaba intambwe ya mbere iganisha ku masezerano y’amahoro arambye.

Putin yabwiye Trump ko amasezerano y’ihagarikwa ry’intambara mu buryo bwuzuye yashoboka gusa mu gihe inkunga z’ingabo z’amahanga n’isangira ry’amakuru y’ubutasi kuri Ukraine byahagarikwa, icyakora ibihugu by’i Burayi biherutse gutera utwatsi iyo ngingo.

Intumwa ya Amerika mu burasirazuba bwo hagati, Steve Witkoff yavuze ko ibiganiro bya Amerika kuri Ukraine bigomba gukomeza ku cyumweru, bikazabera i Jeddah, muri Arabiya Sawudite.

Mu ntambara imaze imyaka itatu, u Burusiya buherutse kwigarurira agace ka Kursk kari karigaruriwe na Ukraine mu mezi atandatu ashize.

Nyuma gato y’ikiganiro hagati ya Trump na Putin, Perezida Volodymyr Zelensky, uri i Helsinki, muri Finlande mu ruzinduko rw’akazi, yavuze ko Ukraine yemera igitekerezo cy’ihagarikwa ry’ibitero ku bikorwa remezo by’ingufu, ariko ko ikintu cya mbere yifuza ari ibisobanuro birambuye.

Icyakora, Zelensky yashinje Putin kwanga amasezerano y’ihagarikwa ry’intambara nyuma y’ibitero byinshi by’indege zitagira abapilote z’u Burusiya. Umuyobozi wa Ukraine yavuze ko ahibasiwe n’ibyo bitero harimo ibitaro bya Sumy n’urugomero rw’amashanyarazi muri Slovyansk.

Zelensky yagize ati: “Ikibabaje ni uko hagaragaye ibitero, cyane cyane ku bikorwa remezo by’abasivili. Uyu munsi, Putin yanze byimazeyo icyifuzo cyo guhagarika intambara burundu.”

Ni mu gihe Trump yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko kuvugana n’umuyobozi w’u Burusiya kuri telefoni “ari byiza cyane kandi bitanga umusaruro” kandi ko “baganiriye ku bintu byinshi bigize amasezerano y’amahoro.”

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yagize ati: “Twumvikanye ko bahita bahagarika ibitero ku bikorwaremezo bitanga ingufu, kandi twemeranyije ko tuzakorana vuba kugira ngo tugere ku ihagarikwa ry’intambara burundu iteye ubwoba hagati y’u Burusiya na Ukraine”.

Muri Nzeri umwaka ushize, Zelensky yavuze ko hafi 80% by’ibikorwa remezo bitanga ingufu muri Ukraine byangijwe n’ibisasu by’u Burusiya. Mu kwihorera, Ukraine nayo yagabye ibitero bya drone na misile ku bigo bya peteroli na gaze mu Burusiya.

Trump na Putin bemeranyije kugirana ibiganiro byihuse ku rwego rwa tekiniki hagamijwe gushaka umuti w’igihe kirekire, ibyo Kremlin yavuze ko bigomba kuba “byuzuye, bihamye kandi by’igihe kirekire.”

Ariko ntibyasobanutse neza niba ibi bivuze indi mishyikirano hagati ya Amerika n’u Burusiya, cyangwa ibiganiro hagati y’u Burusiya na Ukraine.

Ibiro by’umukuru w’igihugu mu Burusiya, Kremlin byatangaje ko Trump yashyigikiye igitekerezo cya Putin cyo gutegura imikino ya ‘Ice hockey’ hagati y’abakinnyi babigize umwuga ba Amerika n’u Burusiya.

U Burusiya bwari bwarahagaritswe mu marushanwa y’imikino ya Ice hockey ku rwego mpuzamahanga nyuma y’uko iki gihugu giteye Ukraine muri 2022.

Kremlin yongeyeho ko Putin yahise ategeka ingabo ze guhagarika ibitero byibasira ibikorwaremezo bitanga ingufu bya Ukraine nyuma yo kuvugana na Trump.