Abashakashatsi ba NASA bagarutse ku Isi nyuma y’amezi 9 baraheze mu Isanzure

Abashakashatsi ba NASA, Butch Wilmore na Suni Williams, bagarutse ku Isi amahoro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Werurwe 2025, nyuma y’amezi icyenda bari bamaze baraheze mu Isanzure.

Abantu benshi bari bahanze amaso za televiziyo ubwo Icyogajuru barimo cya SpaceX, cyagwaga neza ku nkombe z’amazi i Florida nyuma y’urugendo rwabo rwamaze amasaha 17 kugira ngo bakoze ibirenge ku Isi.

Aba bashakashatsi bombi boherejwe ku kigo cy’ubushakashatsi kiri mu Isanzure cya International Space Station (ISS) muri Kamena 2024 mu butumwa bw’iminsi umunani, ariko nyuma y’ibibazo bimwe na bimwe bya tekinike ku cyogajuru barimo cya Boeing Starliner, byabaye ngombwa ko baguma mu Isanzure.

Nyuma y’uko icyogajuru cya Boeing Starliner kigize ikibazo muri sisitemu yacyo yo kugenda, NASA yafashe icyemezo cyo kohereza ikindi cyogajuru cya SpaceX Crew Dragon cyarimo abashakashatsi babiri aribo Nick Hague na mugenzi we Aleksandr Gorbunov muri misiyo y’amezi atandatu yo kubatabara bakagarurwa ku Isi.

Nyuma y’uko aba bashakashatsi bagarutse ku Isi, Steve Stich, umuyobozi mu kigo cy’ubushakshatsi mu by’isazure NASA, yavuze ko aba bashakashatsi bameze neza.

Undi muyobozi muri Nasa, Joel Montalbano we yagize ati: “Ni byiza cyane kubona iri tsinda rigarutse.”

Yakomeje ashimira ikigo cya SpaceX cy’umuherwe Elon Musk ku bw’ubufatanye muri iyi misiyo. Ati: “SpaceX yabaye umufatanyabikorwa mwiza.”

Aba bashakashatsi bahise bajyanwa n’indege ya NASA mu kigo cya Johnson Space Centre giherereye mu mujyi wa Houston, aho bazamara iminsi mike bakorerwa isuzuma ry’ubuzima, mbere y’uko bazasubizwa mu miryango yabo.