Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, ubutegetsi bwa Donald Trump uyoboye Leza zunze ubumwe za Amerika bwasohoye amadosiye ibihumbi y’inyandiko za leta zijyanye n’iyicwa rya perezida John F. Kennedy mu 1963.
Ibi bibaye nyuma y’ibyumweru Perezida Trump ategetse inzego za guverinoma gushyira ahagaragara inyandiko zijyanye n’urupfu rwa F.Kennedy.
Izi nyandiko zashyizwe ahagaragara n’Ikigo gishinzwe kubika inyandiko ‘National Archives and Records Administration’.
Iki kigo cyatangaje ko “inyandiko zose zabanje guhishirwa kubera amabanga” zashyizwe ahagaragara, ariko ko zose zitagaragara kuri interineti kugeza ubu.
Nyuma gato yo gutangira imirimo ye muri Mutarama, perezida Trump yashyizeho iteka rya Perezida ryo gukuraho amabanga no gusohora inyandiko zose zirebana n’iyicwa rya Kennedy, ndetse n’iyicwa rya Robert F. Kennedy na Martin Luther King Jr.
Iri teka ryategetse umuyobozi w’iperereza ry’igihugu ndetse n’umushinjacyaha mukuru kugaragariza Perezida gahunda yo “gusohora burundu inyandiko zerekeye iyicwa rya perezida John F. Kennedy.”
Mu kwezi gushize, FBI yavuze ko yavumbuye inyandiko zigera ku bihumbi 2,400 zijyanye n’ubwo bwicanyi mu gihe cy’isaka cyategetswe na Perezida Donald Trump.
Ibikubiye muri dosiye zagiye ahagaragara
Nyuma y’uko Donald Trump ashyize ahagaragara inyandiko zivuga ku iyicwa ry’uwahoze ari Perezida John F. Kennedy mu 1963, ICK News yifashishije inkuru yakozwe n’itsinda ry’abanyamakuru ba CBS News, igaragaza bimwe mu bikubiye mu nyandiko zamaze kugera hanze kugeza ubu.
Abashakashatsi bagereranyije ko hari inyandiko zigera ku bihumbi 3,000 zirebana n’iki kibazo zitari zarasohowe mu buryo bwuzuye mbere. Mu zasohotse mbere kuri interineti ku wa kabiri, hari amadosiye 1,123 afite uburebure butandukanye.
Ubushakashatsi butandukanye ku iyicwa rya JF. Kennedy wiciwe i Texas, nk’ubwakozwe mu myaka y’i 1990, bwakusanyije amakuru y’amabanga yerekeye ikusanya ry’amakuru y’iperereza no kubungabunga umutekano w’ibihugu by’inshuti, ariko bitari bifitanye isano ry’umwihariko n’iyicwa rya Perezida.
Ibice bimwe by’inyandiko, ndetse n’amwe mu madosiye yose, byari byarafashwe nk’amabanga mu myaka myinshi kugira ngo arindwe.
David Barrett, umwarimu wa Politiki muri kaminuza ya Villanova uri gusuzuma izi nyandiko yabwiye CBS News ko “Abantu batari abashakashatsi bazajya bareba muri aya madosiye bashobora gutungurwa n’uko menshi muri yo adafitanye isano n’iyicwa rya Kennedy cyangwa ubundi bwicanyi.” Ku bahanga nka we ariko, yavuze ko “rwose gusohora inyandiko bifite akamaro cyane kubera ko ibyahishwe byakuwemo.”
Ati: “Ubu nzi uwo cyangwa ibivugwa. Nk’urugero namenye amasezerano ku mibanire ya CIA n’ibinyamakuru bya Miami, n’ibisobanuro birambuye ku ba polisi batatu ba CIA bakora ikusanyamakuru ry’ubutasi muri Cuba – Sinigeze mbona ayo makuru mbere.”
Mbere y’uko amadosiye asohorwa, Barrett yavuze ko atari yiteze “amakuru akomeye cyane, yaba ku iyicwa rya Kennedy cyangwa ku bindi bintu muri rusange.”
Kuki Trump yashatse ko inyandiko ku rupfu rwa JFK zijya hanze?
Ubwo Trump yiyamamazaga yasezeranyije gukuraho amabanga no gusohora inyandiko zirebana n’iyicwa rya JFK, kimwe mu byatumye abikora ni ubufatanye mu bya politiki afitanye na Robert F. Kennedy Jr., wagiye asaba ko hakorwa byinshi mu gusobanura neza ikihishe inyuma y’iraswa rya Nyirarume na Se.
Mu 1992, Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yemeje itegeko risaba ko leta isohora inyandiko zose zijyanye n’urupfu rwa JFK mbere y’ukwezi kwa 10 mu 2017, ariko Perezida yari afite ububasha bwo kubika zimwe mu nyandiko kubera impamvu z’umutekano w’igihugu.
Muri manda ye ya mbere, Trump yashyize ahagaragara ibihumbi by’amadosiye, ariko bimwe mu byari birimo byarahishwe nyuma yo kubisabwa n’ibigo bya CIA na FBI. Andi madosiye na yo yari yarahishwe burundu.
Mu mwaka wa 2021 na 2022, Perezida Biden nawe yashyize ahagaragara inyandiko ibihumbi ariko agumana ibice bimwe by’ingenzi byakuwemo, bikaba byaratumye abashakashatsi n’abagenzuzi barushaho kudasobanukirwa neza, kuko bari barasabye ko zasohoka zose muri rusange imyaka myinshi.
JFK yishwe ryari?
Kennedy yarashwe mu mutwe ku wa 22 Ugushyingo 1963, afite imyaka 46 ubwo yari atwaye imodoka i Dallas, muri Texas. Oswald wahoze ari mu gisirikare cya Amerika ariko akaba yarakomokaga mu bihugu by’unze ubumwe bw’aba-Soviet, bidatinze yatawe muri yombi azira ku mwica. Ariko nyuma y’iminsi ibiri, Oswald na we yarasiwe ku cyicaro gikuru cya Polisi ya Dallas ahita apfa.
Iperereza ryayobowe n’umucamanza mukuru Earl Warren ryanzuye ko Oswald yarashe Kennedy, wenyine ariko iryo perereza ryanenzwe cyane n’abashakashatsi mu byamateka.
Izi nyandiko zigaragaza ko Oswald yari kuri radari ya guverinoma mbere y’ubwicanyi. Yagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti mu 1959, agaruka muri Amerika mu 1962.
Ngo Oswalidi yakoranye n’umutwe uharanira inyungu za Fidel Castro kandi yavuganye na ambasade z’Aba-Soviet na Cuba mu mezi yabanjirije urupfu rwa Kennedy.
Mu Ukwakira 1963, CIA yahagaritse telefoni yahamagaye kuri Ambasade y’Aba-Soviet mu mujyi wa Mexico, nubwo ibisobanuro byose by’iki kiganiro bitarasobanuka neza. Inyandiko zinyongera zijyanye nicyo gikorwa cya telefoni zasohotse muri 2022.
Abakurikiranira hafi urupfu rwa JFK bamaze igihe kinini bizeye ko inyandiko zahinduwe cyangwa zahagaritswe na guverinoma zizagaragaza andi makuru ajyanye n’ibikorwa bya Oswald mu mujyi wa Mexico ndetse n’ibindi byose ibigo bya leta byari bimuziho mbere yo kurasa.