The Ben amaze iminsi arwariye mu bitaro

‎Umuhanzi Mugisha Benjamin umenyerewe ku izina rya The Ben, amaze iminsi ine ari mu bitaro kuva mu rukerera rwo ku wa Mbere, aho ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kuremba mu ijoro ryo ku Cyumweru.

‎Amakuru aturuka ku nshuti ze za hafi avuga ko ku Cyumweru yatangiye kugaragaza ko atameze neza, ariko uko amasaha yicumaga agenda arushaho kuremba kugeza ubwo ajyanwe kwa muganga mu gicuku.

‎Kuri uwo munsi, The Ben yari yagiye gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ari kumwe na mugenzi we Bruce Melodie. Icyakora, yumvise atameze neza ahitamo gutandukana kare n’abo bari kumwe  kugira ngo ajye kuruhuka.

Kugeza ubu, amakuru ahari ni uko ari kuvurirwa mu bitaro bya Kanombe Military Hospital, gusa ntiharamenyekana neza indwara arwaye.

‎Ibi bibaye mu gihe uyu muhanzi yari hafi kwitegura gutangira imyiteguro y’ibitaramo azahuriramo na Bruce Melodie,  biteganyijwe kuzazenguruka imijyi ine yo mu Rwanda.

‎Ni ibitaramo bizaba bikurikira icyo yakoze cyiswe ‘The New Year Groove’, cyabereye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026.