Perezida Kagame yageze i Brazzaville muri Congo

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yageze i Brazzaville muri Repubulika ya Congo, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida, Denis Sassou Nguesso, uherutse kongera gutorerwa kuyobora icyo gihugu muri manda ya gatanu.

Perezida Paul Kagame ubwo yageraga ku kibuga mpuzamahanga cy’ indege cya Maya Maya, yakiriwe na Minisitiri w’ intebe wa Congo Brazzaville, Anatole Collinet Makosso.

Uyu muhango wo kurahira kwa Perezida uzabera kuri Sitade Ubumwe (La Concorde Multipurpose Sports Complex) iherereye mu Mujyi wa Kintélé kuri uyu wa Kane tariki 16 Mata 2026.

Perezida Kagame yaherukaga muri iki gihugu kuva tariki 13 Mata 2022, aho yakiriwe na mugenzi we wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso, mu musangiro, aboneraho gushima mugenzi we wamutumiye, avuga ko mu myaka myinshi ishize, hubatswe umusingi ukomeye mu mubano w’ibihugu byombi.

U Rwanda na Congo Brazzaville bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu bya dipolomasi na politiki kuko muri Kanama 2016, u Rwanda rwafunguye ambasade muri Congo-Brazzaville.

Mu 2011, u Rwanda na Congo-Brazzaville byagiranye amasezerano y’ubuhahiharane n’ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, guteza imbere ubukerarugendo, ingufu, umutekano, ubutabera ibidukikije n’uburobyi.

Mu Ugushyingo 2021, ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubutwererane mu bya gisirikare, ubufatanye mu kuzamura imyigire n’imyigishirize muri za kaminuza, ubutaka, ubufatanye mu iterambere rirambye, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi no gukomeza kwagura ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere.

Mu 2023, Perezida Kagame yambitse Denis Sassou Nguesso wari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, umudali w’icyubahiro witwa Agaciro, amushimira umuhate we mu guharanira iterambere rya Afurika anamugabira inka.

Amatora muri Congo- Brazaville yabaye ku wa 15 Werurwe 2026.

Denis Sassou ​Nguesso w’imyaka 82 yatorewe manda ya gatanu yo kuyobora Repubulika ya Congo ku majwi 94.82%.

Uyu muyobozi umaze imyaka 38 ayobora iki gihugu, yari ahanganye n’abandi bakandida batandatu, yakurikiwe na Mabio Mavoungou Zinga w’imyaka 69 wagize amajwi 1,48%.

Umwanditsi: Ushindi Paul Balozi