Umugabo witwaga Ibrahimu Almas w’ imyaka 36, wari utuye mu Mudugudu wa Kigombe mu Mujyi wa Tabora muri Tanzania, yitabye Imana nyuma yo gusagarirwa n’imvubu igihe yari ari mu bikorwa by’uburobyi mu kidendezi cya Igombe.
Ababonye uko byagenze babwiye igitangazamakuru cya Millard Ayo ko nyakwigendera yageze aho yakoreraga mu gitondo, nk’uko yari asanzwe abigenza, afite ibikoresho bye by’uburobyi, ajya mu kidendezi kuroba amafi. Icyakora, nyuma y’akanya gato, yaje kugabwaho igitero gitunguranye n’imvubu, ubwo yari wenyine ari mu mazi.
Ku ruhande rwe, Umuyobozi w’Inzego z’Ibanze ku rwego rw’Umudugudu wa Kigombe, Hamisi Maswanya, yemeje ko ayo makuru ari ukuri, avuga ko icyo gikorwa cyateye ubwoba n’ihungabana rikomeye mu baturage b’aho cyabereye bitewe n’ubukana bwacyo.
Byongeye kandi, Komiseri Wungirije w’Urwego rushinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi, Loshipay Laizer, yatanze umuburo ku baturage, cyane cyane abarobyi, abasaba kwirinda gukomeza ibikorwa by’uburobyi muri iki gihe kugeza igihe iperereza kuri icyo kibazo rizaba rirangiye.
Byongeye kandi, inzego z’ubuyobozi zasabye abaturage kugira amakenga igihe begera ahari amazi, cyane cyane mu duce dukekwa kuba turimo inyamaswa z’inkazi, kugira ngo hirindwe ko ibyago nk’ibi byakongera kubaho.
Umwanditsi: Paul Ushindi Balozi
