Kirehe: Batanu batawe muri yombi bakekwaho gutunda no gucuruza kanyanga

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kirehe, ku bufatanye n’inzego z’ibanze, iz’umutekano n’abaturage, yataye muri yombi abantu batanu barimo abagabo bane n’umugore umwe bakekwaho gutunda no gucuruza Kanyanga, inzoga itemewe ikomeje guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage.

Aba bantu bafatiwe mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Nyakerera, Umudugudu wa Gasenyi, ku wa 14 Mata 2026, bafatanywe litiro 20 za Kanyanga bari bagiye kujyana ku isoko kuyicuruza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamdun, yemeje aya makuru, avuga ko abafashwe bari bafite iyi nzoga itemewe n’amategeko bayijyanye kuyigurisha.

Yagize ati: “Abafashwe bafatanywe litiro 20 za Kanyanga bari bagiye gucuruza.”

SSP Twizeyimana yasobanuye ko abakora ubu bucuruzi bakoresha amayeri atandukanye mu rwego rwo guhisha ibi biyobyabwenge no kuyobya inzego z’umutekano.

Ati: “Bakoresha amacupa y’amazi ya litiro imwe n’igice mu kuyitwara kugira ngo bayijijishe.”

Yongeyeho ko nyir’iyi Kanyanga atahise afatwa kuko yari yayisigiye umusore abereye se wabo kugira ngo ayicuruze. Amakuru yagaragaje ko nyirayo yari yagiye kugura ingurube yo kubaga, ariko kugeza ubu aracyashakishwa n’inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi kandi yagarutse ku ngaruka ziterwa no kunywa no gucuruza izi nzoga zitemewe, zirimo guteza amakimbirane mu miryango, urugomo, gukubita no gukomeretsa, ndetse n’ibindi byaha bitandukanye.

Yanashimiye abaturage ku ruhare bagira mu gutanga amakuru ku gihe, ashimangira ko ubufatanye bwabo n’inzego z’umutekano bukomeje gutanga umusaruro mu kurwanya ibyaha.

SSP Twizeyimana yibukije abakomeje kwishora muri ibi bikorwa kubihagarika bagakora ibijyanye n’amategeko, agaragaza ko Polisi itazigera yihanganira ababangamira umutekano w’abaturage.

Ati: “Polisi ntizigera ibihanganira.”

Mu gihe iperereza rikomeje, abafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kigarama.

Muri uwo Murenge wa Kigarama kandi, kuva tariki ya 6 Mata kugeza ku wa 14 Mata 2026, hamaze gufatwa litiro zirenga 26 za Kanyanga. Hanatawe muri yombi abantu babiri bafashwe bayinywa bahita bayimena, ubu na bo bakaba bari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.