Romuald Wadagni yatorewe kuba Perezida wa Bénin

Komisiyo y’Igihugu Yigenga Ishinzwe Amatora muri Bénin, (CENA), mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 13 Mata 2026, yatangaje ko Romuald Wadagni wari Minisitiri w’Imari yatsinze amatora ya Perezida wa Repubulika n’amajwi arenga 94%.

Perezida wa CENA, Sacca Lafia, yavuze ko ibi bisubizo bishingiye ku majwi amaze kubarurwa ku kigero kirenga 90%, bikagaragaza intsinzi ikomeye kandi itagibwaho impaka ya Wadagni.

Imibare y’ibanze igaragaza ko abitabiriye amatora bageze ku kigero cya 58.78%, bigaragaza uruhare rugaragara rw’abaturage muri aya matora.

Ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, umukandida Paul Hounkpè yagize amajwi 5.95%. Yemeye ibyavuye mu matora anashimira uwatsinze.

Romuald Wadagni asimbuye ku butegetsi Patrice Talon, usoje manda ebyiri zaranzwe n’izamuka rikomeye ry’ubukungu bwa Bénin, nubwo hanagaragayemo ibibazo by’umutekano mucye mu majyaruguru y’igihugu, nk’uko bitangazwa na Africanews.

Wadagni yari amaze imyaka 10 ari Minisitiri w’Imari, kuva ku wa 7 Mata 2016 ubwo Patrice Talon yatangiraga manda ye ya mbere. Mu 2021 yongeye kugirirwa icyizere akomeza muri uwo mwanya.

Mu gihe cye muri guverinoma, yagize uruhare rukomeye mu ivugurura ry’ubukungu, cyane cyane mu kongera imisoro yinjira no kunoza imicungire y’imari ya Leta. Yanagize uruhare mu gutuma Bénin iguma mu bihugu bifite ubukungu buhamye muri Afurika y’Uburengerazuba, ndetse ashishikariza abashoramari mpuzamahanga gushora imari muri iki gihugu.

Kubera ko manda ya Perezida yongerewe ikagera ku myaka irindwi ivuye ku myaka itanu, amatora ataha ntazaba mbere ya 2033, bikazaha Wadagni igihe gihagije cyo gushaka ibisubizo ku bibazo by’umutekano n’imibereho y’abaturage.

Kuri ubu hategerejwe icyemezo cya nyuma cy’Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga kugira ngo rutangaze ku mugaragaro ibyavuye mu matora.