Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru mu Burundi yasanzwe ku nzira yapfuye

Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru mu Burundi Gaby Bugaga, yasanzwe mu nzira mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Mata 2026 yapfuye, ndetse akaba yapfuye urupfu rw’amayobera.

​Amakuru aturuka muri icyo gihugu avuga ko, mu masaha ya saa mbiri z’igitondo cy’uyu munsi, abaturage mu gace ka Kivoga mu mujyi wa Bujumbura babonye imodoka iparitse mu ishyamba ry’imikindo hafi y’umuhanda, bagiye kureba basangamo umugabo wapfuye.

Minisitiri Bugaga yasanzwe ku nzira yapfuye

Abasanzwe bazi uyu mugabo bahise bamenya ko ari Minisitiri Bugaga, batabaza inzego z’umutekano kugira ngo zitangire iperereza hamenyekane icyatwaye ubuzima bw’uyu muyobozi.

​Umuvugizi wa guverinoma y’u Burundi, Jerome Niyonzima, yemeje urupfu rwa Minisitiri Bugaga ariko ntiyagira andi makuru atangaza. Inzego z’umutekano zirimo abasirikare n’abapolisi bageze aho Minisitiri Bugaga yapfiriye, imbangukiragutabara na yo yahageze kugira ngo itware umurambo we mu bitaro.

​Amakuru yavuye mu iperereza ry’ibanze yemeza ko mbere y’uko Minisitiri Bugaga apfa, atari kumwe n’abashinzwe kumurindira umutekano, ibyo bikaba bishimangira ko ubuzima bwe bwari mu kaga.

​Bugaga yamenyekanye cyane mu gihe yari umunyamakuru w’igitangazamakuru cy’igihugu, RTNB. Yakoze kandi imirimo mu nzego z’Inama ya Sena no muri Komisiyo ishinzwe amatora. Mu ntangiriro za Kanama 2025 ni bwo Bugaga yagizwe Minisitiri w’Itumanaho.