Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB), rwatangaje ko mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwakiriye amadosiye 47 ajyanye n’ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi biyishamikiyeho.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya14 Mata 2026, mu kiganiro yagiranye n’Ikigo k’Igihugu k’Itangazamakuru (RBA).
RIB ivuga ko mu madosiye yakiriwe, icyaha cyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside ari cyo cyaje ku isonga, aho habonetse amadosiye 22 angana na 44.9%. Guhakana Jenoside byagaragaye mu madosiye umunani (16.3%), mu gihe gupfobya Jenoside byagaragaye mu madosiye arindwi (14.3%).
Ibindi byaha byagaragaye birimo guha ishingiro Jenoside bingana na 12.2%, ingengabitekerezo ya Jenoside ubwayo ku kigero cya 8.2%, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside bingana na 2%, ndetse no gusenya cyangwa konona inzibutso za Jenoside na byo bingana na 2%.
RIB yatangaje ko ugereranyije n’icyumweru cy’icyunamo cya 2025, ibi byaha byagabanutse ku kigero cya 38.1%, ibintu ivuga ko bigaragaza intambwe igaragara mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu butumwa yatanze, Dr. Murangira yasabye abaturage gukomeza kwirinda imvugo n’ibikorwa bifite aho bihuriye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ashimangira ko amategeko azakomeza gukurikizwa kandi abagaragaweho n’ibyaha nk’ibi bagahanwa.
RIB kandi yasabye Abanyarwanda gukomeza kurangwa n’ubumwe n’ubwiyunge, by’umwihariko muri iki gihe cy’icyunamo, hagamijwe kubaka igihugu kizira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
