Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri 94,33% batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, umusaruro wiyongereye ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2024/2025.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 11 Nzeri 2026, mu muhango wo gutangaza amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.
Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA, Dr. Bahati Bernard, yavuze ko muri uyu mwaka hiyandikishije abanyeshuri 108.732, barimo abakobwa bangana na 55,05% n’abahungu 44,95%.

Dr. Bahati Bernard, Umuyobozi Mukuru wa NESA
Muri bo, 108.406 ni bo bakoze ibizamini, abatsinze baba 102.261, bangana na 94,33%. Mu bahungu, abatsinze bangana na 95,94%, mu gihe abakobwa batsinze bangana na 93,02%.
Uyu musaruro uri hejuru ugereranyije n’umwaka w’amashuri wa 2024/2025, ubwo abanyeshuri 106.078 ari bo bakoze ibizamini, abatsinze bakaba bari 89,1%.
Ni ukuvuga ko igipimo cy’abatsinze cyazamutseho 5%, mu gihe umubare w’abakoze ibizamini wiyongereyeho abanyeshuri barenga 2.300.
NESA kandi yagaragaje ko 5,63% by’abakoze ibizamini batsinzwe, ni ukuvuga ko bagize amanota ari munsi ya 50%, mu gihe 48,98% bagize amanota kuva kuri 70% kuzamura.
Mu banyeshuri bakoze amasomo asanzwe (General Education), abize siyansi batsinze ku kigero cya 93,87%, abiga ubumenyamuntu batsinda ku kigero cya 95,86%, naho abiga indimi batsinda kuri 93,61%.
Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, hakoze abanyeshuri 42.793, muri bo 94,55% baratsinda, mu gihe 5,36% batsinzwe.
Manzi Nshuti Kabanda Brave, wize Imibare, Ubutabire n’Ubumenyabuzima (MCB) mu iseminari nto yitiriwe mutagatifu Aloys mu Karere ka Rusizi, ni we wahize abandi mu gihugu, agira amanota 98,40%.
Yakurikiwe na Umwali Deborah, wize Ubugeni n’Ubumenyamuntu (HLP) muri Cornerstone Leadership Academy i Rwamagana, wagize 97,52%.
Ku mwanya wa gatatu haje Irakoze Pacome, wize Social Studies muri TTC Rubengera mu Karere ka Karongi, wagize 95,93%.
Ku mwanya wa kane hari Umukundwa Herniette, wize Ibaruramari ry’Umwuga muri ACEJ Karama mu Karere ka Muhanga, wagize 95,23%, naho uwa gatanu aba Umunyurwa Karangwa Naomie, wize Ubugeni n’Ubukorikori muri Ecole d’Art de Nyundo mu Karere ka Rubavu, wagize 94,74%.

