Minisitiri Dr. Nsanzimana yibukije abakozi b’ubuzima gutanga serivisi zinogeye abaturage

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yibukije abakozi b’ubuzima ko gutanga serivisi z’ubuvuzi zinoze kandi zegereye abaturage bikwiye gukomeza kuba inshingano y’ibanze mu rwego rw’ubuzima.

Ibi yabigarutseho ku wa 10 Nzeri ubwo yatangiraga uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Ntara y’Amajyepfo, rugamije gusuzuma ireme rya serivisi z’ubuvuzi no kuganira n’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, harimo n’Abajyanama b’Ubuzima, ku ruhare rwabo mu iterambere ry’uru rwego.

Ku munsi wa mbere, Minisitiri yasuye amavuriro yo mu Karere ka Nyanza, harimo Ikigo Nderabuzima cya Nyamiyaga, amavuriro y’ibanze ya Giti na Gasoro, n’Ibitaro by’Akarere bya Nyanza.

Minisitiri yabibukije ko gutanga serivisi z’ubuvuzi zinoze kandi zegerejwe abaturage ari kimwe mu byo Igihugu gishyize imbere mu rwego rwo kubaka ubuvuzi bubereye Abanyarwanda.

Yanashimangiye akamaro k’abajyanama b’ubuzima mu kugeza serivisi ku baturage, avuga ko ari inkingi ikomeye ya gahunda y’ubuzima mu Rwanda.

Uru ruzinduko kandi ruha Minisitiri n’abayobozi b’inzego z’ubuzima umwanya wo kumva ibitekerezo by’abakozi bakorera ku murongo wa mbere, no kureba uko imitangire ya serivisi yanozwa kurushaho.

Dr. Nsanzimana kandi yakomeje gushimangira ko kunoza ireme rya serivisi z’ubuzima zegerejwe abaturage bigomba gukomeza kuba icyihutirwa, kugira ngo buri muturage abashe kubona ubuvuzi bukwiye kandi bufite ireme.

Uru ruzinduko rugamije gusuzuma ireme rya serivisi zitangirwa mu bigo by’ubuzima, no kuganira n’abakozi bazitanga kugira ngo harebwe ibibazo bahura na byo ndetse n’uburyo serivisi z’ubuvuzi zarushaho kunozwa.

Yanditswe na Umutesi Josiane