Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi mu Rwanda byazamutseho 15.7% muri Kanama 2026, ugereranyije na Kanama 2025.
Raporo y’Igipimo cy’Ihindagurika ry’Ibiciro (CPI) ya Kanama 2026 igaragaza ko iri zamuka ryarenze iryagaragaye muri Nyakanga 2026, ubwo ibiciro byari byazamutseho 14.5% ugereranyije na Nyakanga 2025.
NISR ivuga ko ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 16.3% ku mwaka, mu gihe ku kwezi byazamutseho 3.7%.
Ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byazamutseho 20.4% ugereranyije na Kanama 2025, naho ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 24.2%.
Ku rundi ruhande, ibiciro by’amaresitora n’amahoteli byazamutseho 15.6% ku mwaka, ndetse byiyongera ho 2% ugereranyije na Nyakanga 2026.
NISR kandi yagaragaje ko ibiciro by’ibicuruzwa bikorerwa imbere mu gihugu byazamutseho 17.4%, mu gihe iby’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga byazamutseho 10.8%.
Ibicuruzwa bishya na byo byagize izamuka rikomeye, aho ibiciro byabyo byazamutseho 20.9% ugereranyije na Kanama 2025, mu gihe ku kwezi byiyongereyeho 5.8%.
Ibiciro by’ingufu byazamutse ku kigero cya 45.4% ku mwaka, mu gihe ibiciro rusange iyo ukuyemo ibicuruzwa bishya n’ingufu byazamutseho 11.5%.
NISR ivuga ko imibare ya Kanama 2026 igaragaza ko izamuka ry’ibiciro ryihuse ugereranyije n’ukwezi kwabanje, aho igipimo rusange cy’ihindagurika ry’ibiciro cyavuye kuri 14.5% muri Nyakanga kigera kuri 15.7% muri Kanama.
Raporo ya NISR yatangajwe kuri uyu wa 10 Nzeri 2026, ikaba ari yo shingiro ry’iyi mibare y’ihindagurika ry’ibiciro muri Kanama 2026.
