Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri Munyarwanda, kuko ari ho hakomoka imbaraga zo guharanira ubumwe, kubaka ubudaheranwa no kwiyemeza ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Yabitangaje ku wa 12 Mata 2026, ubwo yifatanyaga n’Akarere ka Kayonza mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange.
Minisitiri Habimana yagaragaje ko nyuma y’imyaka 32 Jenoside ibaye, urugendo rwo komora ibikomere no kongera kubaka igihugu rwashobotse kubera ubuyobozi bwiza.
Ati: “Nubwo bitari byoroshye, twabishobojwe n’ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame.”
Yakomeje ashimira abarokotse Jenoside ku bw’imbabazi n’ubutwari bagaragaje, birimo kwihangana, kudaheranwa n’agahinda no gukomeza guharanira kubaho neza. Yavuze ko uruhare rwabo rwagize akamaro kanini mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Ati: “Dushimira abarokotse Jenoside ku bw’imbabazi batanze zirimo kwihangana, kudaheranwa n’agahinda no guharanira kubaho neza.”
Ku ruhande rwa Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, yavuze ko hakiri ikibazo cy’imibiri y’abazize Jenoside itaraboneka. Yagaragaje ko hari abishwe bakajugunywa mu mashyamba, mu nzuzi, mu migezi no mu bisimu, ndetse n’abagerageje guhunga berekeza muri Tanzania bagahurira n’urupfu mu nzira.
Ati: “Dufite imibiri myinshi itaraboneka. Hari abagerageje guhunga bajya kwambuka umupaka bagana Tanzania, benshi bagahurira n’icyitwaga Ceinture de Securite. Abandi bicirwaga mu mashyamba, mu nzuzi no mu bisimu, imibiri yabo ntiboneke.”
Yashimangiye ko batazacika intege mu gukomeza gushakisha iyo mibiri no gusaba abazi aho iri kuhagaragaza.
Ati: “Ntituzarambirwa gutakamba kugira ngo abazi aho iri babe bahatubwira.”
Kuri ubu, Urwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange rushyinguyemo imibiri irenga 5,000 y’Abatutsi biciwe kuri Paruwasi Gatolika ya Mukarange ku wa 12 Mata 1994, ndetse n’indi yimuwe ikuwe mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Kayonza. Abo bose bari bahahungiye bizeye umutekano, ariko baza kugwa mu gitero cy’Interahamwe cyabahitanye mu buryo bw’agashinyaguro.

