Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Kalinda François Xavier, yavuze ko Abanyarwanda bahisemo gukura amasomo mu mateka mabi igihugu cyanyuzemo, bagaharanira kubaka u Rwanda rutarangwamo ivangura n’amacakubiri.
Yabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Mata 2026, ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, ahibukwa abanyepolitike bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside.
Mu ijambo rye, Dr. Kalinda yagaragaje ko kwibuka atari umuhango gusa, ahubwo ari inshingano yo guha icyubahiro abazize akarengane no kwiyemeza ko amateka mabi atazongera kubaho.
Ati: “Abanyarwanda twahisemo gukura amasomo mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, twubaka igihugu cyacu kizira ivangura cyangwa amacakubiri.”
Yashimangiye ko nubwo u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye byuzuyemo kumuna amaraso n’umubabaro, rwashoboye kwiyubaka no kugera ku iterambere rifatika. Yashimiye by’umwihariko abarokotse Jenoside ku bw’imbabazi n’ubutwari bagaragaje mu rugendo rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge.
Perezida wa Sena yavuze ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari inkingi ikomeye igihugu gikesha umutekano n’iterambere kimaze kugeraho, anatanga icyizere ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda.
Yasabye Abanyarwanda gukomeza gukora cyane, bakubaka igihugu gitekanye, kigendera ku mategeko kandi kirangwa n’iterambere rirambye, mu rwego rwo kusa ikivi cy’abazize Jenoside.
Ati: “Kwibuka ni umwanya wo kwiyemeza ko ibyabaye bitazongera kubaho na rimwe, ariko kandi ni n’umwanya wo gushimira ubutwari bw’abaharaniye ko u Rwanda rubaho uyu munsi.”
Mu gusoza, yahamagariye abanyepolitike n’abayobozi b’iki gihe gukomeza guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, kuba umusemburo w’amahoro no kurwanya amacakubiri aho yaturuka hose.


