Papa Leo yatangiye uruzinduko rw’iminsi 11 mu bihugu bine bya Afurika

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Mata 2026, Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko rw’iminsi 11 azagirira mu bihugu bine bya Afurika: Algérie, Cameroun, Angola na Guinée équatoriale. Ni rwo rugendo rwe rwa mbere ku mugabane wa Afurika kuva yatangira ubutumwa bwe nk’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi.

Yatangiriye uru ruzinduko muri Algérie, igihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika aho Islam ari ryo dini rya Leta. Nubwo bimeze bityo, Algérie ifite amateka akomeye muri Kiliziya, kuko Afurika y’Amajyaruguru ifatwa nk’imwe mu nkingi z’iyogezabutumwa. Ni ho haturutse abatagatifu bakomeye nka Mutagatifu Augustini, wabaye Umwepiskopi wa Hiponi (ubu ni Annaba) kuva mu 395 kugeza mu 430, ndetse na Mutagatifu Cypriani.

Uruzindiko rwa Papa muri Afurika yarutangiriye muri Algérie kuri uyu wa Mbere

Mu kiganiro na ICK News, Padiri Cyrille Uwizeye, impuguke mu by’Imibanire n’Amadini wize, yavuze ko uru ruzinduko rufite ubutumwa bwihariye. Yagize ati: “Uru ruzinduko rukwiye kumvwa nk’ukwibutsa ko iyogezabutumwa muri Afurika rifite imizi ikomeye muri Algérie. Ni ho abamisiyoneri b’Abapères Blancs batangiriye umurimo wabo bayobowe na Cardinal Charles Lavigerie, bakwirakwiza Inkuru Nziza ku mugabane wose.”

Padiri Uwizeye yibukije kandi ko ako karere karanzwe n’ubuhamya bw’ukwemera, harimo n’abahowe Imana benshi, by’umwihariko Abamonaki bishwe mu bihe by’amakimbirane. Yavuze ko nubwo abakirisitu bahari ari bake, ako gace gafite agaciro kihariye mu mateka ya Kiliziya.

Yagereranyije uru ruzinduko n’izindi ngendo z’abasimbura ba Petero mu bihugu byiganjemo abayisilamu, agaruka ku rugendo rwa Papa Yohani Pawulo II muri Maroc ku wa 19 Kanama 1985, asobanura ko ari ubutumwa bwo kwegera no kubaka imibanire aho abakirisitu ari bake.

Ku bijyanye n’imibanire y’amadini, Padiri Uwizeye yagarutse ku nama Papa atumiramo abayobozi b’amadini atandukanye i Assise bagasengera amahoro. Yavuze ko ibi bigaragaza icyerekezo cya Kiliziya cyo guteza imbere ibiganiro n’ubwumvikane hagati y’abemera n’abatemera Imana.

Yasoje ashimangira ko uru ruzinduko rushobora gufasha kongera imibanire myiza hagati y’abakirisitu n’abayisilamu no kugabanya amakimbirane agaragara mu bice bitandukanye by’isi.

Nubwo uru ruzinduko rufite umwihariko warwo, Papa Leo XIV si we wa mbere usuye Afurika. Abamubanjirije ku Ntebe ya Petero bagiye basura uyu mugabane mu bihe bitandukanye, bagamije gushimangira ukwemera, kubaka amahoro no guteza imbere ubwiyunge. Ibi bigaragaza ko Afurika ikomeje kugira umwanya w’ingenzi mu butumwa bwa Kiliziya Gatolika ku isi.

Umwanditsi: Emmanuel Mujyakera