Muhanga: Urubyiruko rusabwa kuba umusemburo w’impinduka n’iterambere rirambye

Urubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga rwasabwe gukomeza kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu, rwirinda imyitwarire ishobora kubangamira ejo harwo, ndetse rubyaza umusaruro amahirwe ariho kugira ngo rwiteze imbere.

Ibi byagarutsweho mu Nteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Muhanga yabaye ku wa 30 Kamena 2026, isoza umwaka w’imihigo wa 2025–2026. Yitabiriwe n’urubyiruko ruturutse mu mirenge n’utugari tugize aka karere, ku nsanganyamatsiko igira iti “Urubyiruko, umusingi w’iterambere rirambye.”

Mu kiganiro cyatanzwe mu buryo bwa ‘Panel Discussion’, urubyiruko rwagaragarijwe uruhare rwarwo mu kubaka ejo hazaza heza binyuze mu myitwarire myiza. Hibanzwe ku kwirinda inda z’imburagihe, ibiyobyabwenge, uburiganya, ubusambanyi n’izindi ngeso mbi zibangamira iterambere ry’urubyiruko n’iry’igihugu.

Abatanze ibiganiro banashishikarije urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe ahari, rutangirira kuri duke rufite rugatera imbere. Bashimangiye ubutumwa bugira buti: “Think Big, StartSmall,but Start Now”, banasaba urubyiruko kurangwa n’ikinyabupfura no gukora rufite intego.

Muri iyo nteko kandi, hashimiwe imirenge yitwaye neza kurusha iyindi mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Imirenge ya Mushishiro, Rugendabari na Rongi ni yo yashyikirijwe ishimwe kubera ibikorwa by’indashyikirwa yagaragaje.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iyo nteko, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yashimiye urubyiruko uruhare rugira mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. Yarusabye gukomeza kongera uwo musanzu, ariko anarusaba kurangwa na n’ikinyabupfura no kugira indangagaciro ziboneye.

Yanashishikarije urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe ari mu mirenge, by’umwihariko inguzanyo zigenewe guteza imbere imishinga y’urubyiruko n’amakoperative.

Yagize ati: “Mu mirenge hari abakozi bashinzwe amakoperative no guteza imbere umurimo bafite gahunda z’inguzanyo zidakeneye ingwate kandi zifite inyungu nto. Ni ngombwa ko muzegera abo bakozi, yaba nk’umuntu ku giti cye cyangwa nk’itsinda cyangwa koperative, mukabona ayo mafaranga mukayashora mu mishinga ibateza imbere.”

Umuyobozi w’Akarere yasoje asaba urubyiruko gukomeza kuba imbaraga zubaka igihugu, ashimangira ko ari rwo rwitezweho byinshi mu rugendo rw’iterambere rw’u Rwanda.

Umwanditsi: Munezero Joseph