Perezida Kagame yasabye ko Afurika igira uruhare rugaragara mu iterambere rya AI

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko Afurika ikwiye kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI), agaragaza ko ari ikoranabuhanga rifite ubushobozi bwo guhindura imibereho y’abaturage no guteza imbere ubukungu bw’ibihugu.

Yabivugiye i Genève mu Busuwisi, kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Nyakanga 2026, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano iigamije guteza imbere imibereho y’abaturage, izwi ku izina rya AI for Good Global Summit 2026.

Muri uwo muhango kandi, Perezida Kagame yifatanyije n’abandi bayobozi mu gutangiza ku mugaragaro Komisiyo Mpuzamahanga Ishinzwe Guteza Imbere ikoreshwa rya AI ku nyungu z’Ikiremwamuntu.

Mu bayobozi bayitangije harimo Marc Benioff, Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze sosiyete ya Salesforce, Doreen Bogdan-Martin, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU), Perezida Halla Tómasdóttir wa Islande na Perezida Alar Karis wa Esitoniya.

Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU) n’Igihugu cy’u Busuwisi, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gufungura ubushobozi bw’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano kugira ngo rikorere inyungu z’Ikiremwamuntu.”

Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano rifite ubushobozi bwo kuzamura imibereho y’abaturage no gukomeza ubukungu bw’ibihugu, agaragaza ko Afurika ifite amahirwe akomeye yo kugira uruhare mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Yagize ati “Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano rifite ubushobozi bwo guhindura imibereho y’abantu no gukomeza ubukungu. Afurika ifite amahirwe akomeye yo kugira uruhare mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Mu mwaka wa 2050, umugabane wacu uzaba ufite umubare munini w’abakozi kandi uzaba ari wo wihuta kurusha indi mu kwiyongera kw’abakozi.”

Yakomeje avuga ko urubyiruko rwa Afurika rukomeje kugaragaza ubushobozi mu guhanga ibisubizo bishya hifashishijwe iri koranabuhanga, ndetse ko hakwiye kongerwa ishoramari mu bikorwa byarwo.

Ati “Hari inkuru nyinshi z’intsinzi zigaragaza ibyo urubyiruko rwacu rukora rukoresheje Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano. Tugomba kurushoramo imari no kurushyigikira. Ibyo bizagirira akamaro buri wese.”

Perezida Kagame yagaragaje ko isi idashobora kugera ku ntego yo gukoresha Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano mu nyungu z’abantu bose, igihe Afurika yaba isigaye inyuma muri uru rugendo rw’iterambere.

Yasoje agira ati: “Icy’ingenzi ni uko niba dushaka ko Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano rikorera inyungu z’Ikiremwamuntu muri rusange, tugomba kurikoresha neza muri Afurika no mu bindi bice byose by’isi.”

Iyi nama yahuje abakuru b’ibihugu, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, impuguke mu ikoranabuhanga, abashakashatsi n’abahagarariye ibigo byigenga baturutse hirya no hino ku isi. Baganiriye ku buryo Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano ryakwifashishwa mu guteza imbere ubuzima, uburezi, ubuhinzi, ubukungu n’izindi nzego, mu buryo burengera inyungu z’abaturage bose kandi bukubahiriza amahame y’imikoreshereze myiza y’ikoranabuhanga.

Umwanditsi: Ushindi Paul Balozi