Ngororero: Minisitiri w’Intebe yasuye uruganda rutunganya amabuye y’agaciro

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 1 Werurwe 2025, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yasuye uruganda rutunganya amabuye y’agaciro arimo Gasegereti na Koruta.

Minisitiri w’Intebe yasuye uru ruganda muri gahunda y’uruzinduko rw’akazi yagiriye muri aka Karere kuva kuri uyu wa Gatandatu.

Uruganda ‘Rukaragata Mining’ rwasuwe, ni urw’umushoramari w’Umwongereza Ray Power, rukaba ruherereye mu Kagari ka Rukaragata, Umurenge wa Ngororero.

Ray Power avuga ko icyamuteye gushing uruganda mu Rwanda ariko uko hari umutekano ndetse n’umutungo kamere uri munsi y’ubutaka bw’u Rwanda.

Ati “U Rwanda ni igihugu cyagaragaje umuvuduko mu iterambere kikanorohereza ishoramari.”

Ray akomeza avuga ko uru ruganda rwe rutunganya amabuye yo muri Ngororero ndetse rukaba rufite ubushobozi bwo gutunganya nibura ibiro 800 by’amabuye y’agaciro ku munsi.

Abaturiye uru ruganda nka Ndatimana Maurice bavuga ko rubafitiye akamaro cyane ko rwatanze akazi kuri bamwe mubahaturiye. Ati “Uru ruganda rwaduhaye akazi tuva mu bushomeri.”

Rukaragata Mining yatangiye gukorera muri Ngororero muri Mutarama 2024. Ni rumwe mu nganda zinyuranye zitunganya amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Amabuye y’agaciro ni kimwe mu byinjiriza u Rwanda amafaranga atari make kuko kuva muri 2023 yinjiza ari hejuru ya Miliyari y’amadorari ya Amerika buri mwaka.

Ubushakatsi bwakozwe mu 2017, bwagaragaje ko mu Rwanda hari uduce 52 turimo amabuye y’agaciro.  U Rwanda rugaragaza ko amabuye y’agaciro ari munsi y’ubutaka afite agaciro ka miliyari miliyari $154.

About Philos Muhire 180 Articles
Classical music Trainer(Organiste), Journalist by profession! Favorites: Politics, Entertainment(Music& Sports). Primo Dei & Deus Omnes