Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 1 Werurwe 2025 Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yatangije igihembwe cy’ihinga 2025 B mu Karere ka Ngororero.
Uretse Minisitiri w’Intebe, iki gikorwa cyari cyitabiriwe kandi na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Dr. Mugenzi Patrice, Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Guverinoma, Mpambara Inès, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Cyubahiro Bagabe Mark, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Marie-Solange Kayisire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eric Rwigamba, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye.
Mu butumwa bwe, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yasabye abaturage gukunda umurimo no kwimakaza umutekano. Ati”Mwirinde amakimbirane, imanza zigabanuke.”

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakomeje avuga ko ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame ku batuye Ngororero ari ugukomeza kwimakaza umutekano no guharanira kwiteza imbere binyuze mu gukoresha neza ubutaka bafite bagahinga neza kandi ku gihe kuko kiri mu bizaca ubushomeri.
Ati “Mujya mwumva bavuga ngo ubushomeri, kuba umuntu adafite icyo akora, niba rero tugize lmana tukaba dufite ubutaka nk’ubu, dushobora kororeraho amatungo tugahinga tukeza, mureke twitabire umurimo twiteze imbere.”
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente akomeza agira ati “Uretse ibyo kandi, ikindi leta ibashakaho ni ugukomeza kubungabunga umutekano kugira ngo ibindi bikorwa byose bikurikiyeho bizabe bishingiye ku mutekano mwiza, umuturage ashobora kurya akaryama atuje. Ni icyo umukuru w’igihugu yifuza ni nacyo natwe twese twifuza.”
Uretse ibyo, Dr. Ngirente yanaboneyeho gusaba ababyeyi kwirinda amakimbirane mu ngo, ubusinzi n’ibiyobyabwenge kuko bituma batitabira umurimo bityo bagahora mu bukene.

Bamwe mu baturage bavuga ko ubuhinzi ari inkingi ishobora kuvana umuntu mu cyiciro kimwe akagera mu kindi mu bijyanye n’iterambere ndetse n’imibereho myiza.
Vestine Abagirimana “Mbere nezaga ibiro bike by’ibirayi ku buryo bitashoboraga kumufasha kubeshaho urugo no kurihira abana amashuri, ariko nyuma yo kutwigisha uko bahinga kijyambere narabikoze ubu nsigaye neza toni y’ibirayi nkarihira abana amashuri nkaniteza imbere.”
Mu gutangiza igihembwe cy’ihinga koperative KABKAM yafashijwe guhinga imbuto y’ibirayi kubutaka bungana na hegitari.
